Yanditswe Aug, 09 2019 10:14 AM | 18,397 Views
Kuri uyu wa Gatanu i Kigali haratahwa ku mugaragaro inzu nshya y’imikino n’imyidagaduro yitwa Kigali Arena. Ni inzu yubatse hanze ya Stade Amahoro i Remera ifite imyanya ibihumbi 10 yo kwicaramo, ikaba imwe mu nzu 10 za mbere zakira imikino yo mu nzu nini muri Afurika.
Iyi nzu ni yo ya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yubatse
ku buso bwa metero kare ibihumbi 28 ikagira parkingi yajyamo imodoka 600.
Ifite amakafetariya n’amaresitora 13, ibyumba 6 abakinnyi bambariramo, ibyumba bibiri by’abatoza, icyumba kimwe cy’imyitozo ngogoramubiri, icyumba cy’abanyamakuru n’icyumba gisuzumirwamo niba abakinnyi badakoresha ibiyobyabwenge.
Ifite ahantu 4 ho kwinjirira, hari aho kwinjirirwa n’abantu bose, hari ahinjirira abanyacyubahiro, hari ahinjirira abanyamakuru hakaba n’aho amakipe yinjirira.
Iyi nzu kandi yubatswe mu gihe kitageze ku mezi atandatu, ikaba yarubatswe n’abafundi 1700 barimo 1200 b’Abanyarwanda na 500 b’Abanyaturukiya.
Biteganyijwe ko mu 2021 iyi nzu izakinirwamo irushanwa ry’igikombe cya afrika cy’ibihugu mu mukIno w’intoki wa Basket ball.
Mu mwaka utaha mu kwezi kwa 3, iyi nzu izakinirwamo imikino ya nyuma n’iya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino yo gutangiza shampiyona ya Afurika ya Basket ball.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru