Yanditswe Sep, 23 2023 19:53 PM | 108,309 Views
I Kigali abaturage barifuza ko ubutaka bwavuyeho ingo kubera ko ari amanegeka bwabyazwa umusaruro, byashoboka bakanahabwa umurongo nabo bakahubaka.
Umujyi wa Kigali wo utangaza ko inyigo n’ubushakashatsi byakozwe bigaragaza ko uko imyaka yicuma, ariko ibiza byongera ubukana akabari cyo gituma bagirwa inama yo kwimuka.
Amezi agiye gushira ari atanu ingo 72 zimutse mu Mudugudu wa Gisiza mu Murenge wa Gatsata, ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bubonye ko imiterere y'aho yatuma abahatuye bibasirwa n’ibiza.
Hari abavuga ko ubu butaka bwagombye gutunganywa mu rwego kurengera ibidukikije.
Gusa hamwe mu hatangiye kugaragara impinduka nyuma yo kwimurwa ibikorwa ni i Gikondo ahahoze icyanya cy’inganda.
Ku rundi ruhande mu gukemura ikibazo cy’imiturire muri uyu Mujyi abimurwa mu manegeka barifuza ko leta yatanga umurongo, abafite ubushobozi bakaba bakubaka muri ibi bibanza cyane ko ahenshi baba barahatuye bashaka kugerwaho n’ibyizo by’Umujyi, kandi n’ubu baracyafite inyota yo kuwuturamo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingiza avuga ko ubukangurambaga bwo kwimura abaturage bishingiye cyane ku nyigo ziba zarakozwe n’ubushakashatsi bigakaragaza ko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga haba mu myaka ya vuba cyangwa mu gihe kirambye.
Avuga ko ibyanya byimuwemo abantu cyangwa ibindi bikorwa nk’inganda, biteganyirijwe gutunganyirizwa kuba ubuhumekero bw’Umujyi.
Imiryango 4300 ni yo imaze kwimurwa ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, igera ku 2809 ikaba ari yo isigaye kwimuka.
Ibi birashingirwa ku miterere y’ikirere cyane imigwire y’imvura nk’aho irimo muri uku kwa kwezi ifite ubukana buruta ubwari bwitezwe.
Alexis Namahoro
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru