AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kubura aho bagurira imitego yemewe bibangamira uburobyi mu Kivu

Yanditswe Aug, 17 2019 14:23 PM | 11,201 Views



Abakora uburobyi  mu kiyaga cya Kivu barifuza ko bakwegerezwa aho bagurira  imiraga yemewe iroba indugu, isambaza n’amafi, kuko bituma bamwe bakoresha imitego itemewe ya kaningini. 

Ni mu gihe mu Ntara  y'Iburengerazuba yose hari umucuruzi umwe gusa w'iyo mitego. 

Mu masaha y’umugoroba, ashyira ay’ijoro, mu kiyaga cya Kivu uhasanga  amakipe y’abarobyi ari kuroba isambaza n’induugu, ku rundi ruhande ariko abandi baba binjiye mu kiyaga baroba mu buryo butemewe bakoresha imitego ya kaningini yangiza uwo musaruro uva mu kiyaga.

Poliso y'u Rwanda, ishami rishinzwe kugenzura umutekano wo mu mazi, igenda  ifata iyo miraga iba itemewe yangiza isambaza n’indugu, ndetse igata muri yombi abafatirwa muri ubwo burobyi butemewe.

 ACP Elias Mwesigye uyobora iryo shami rya polisi avuga ko biba bigoye  guhangana n'iki kibazo kuko abo bafashe bongera kurekurwa bitewe n'uko nta tegeko rihari ribahana.

Mu mezi arindwi ashize, hafashwe abantu barenga 100 bakora uburobyi butemewe, ifata n’imitego itemewe ya kaningini irenga 200, kandi  ababifatirwamo ngo baba biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi wungirije wa federasiyo y’abarobyi mu gihugu Mugenzi Gerard, avuga ko kuba hakiri umucuruzi umwe wenyine ukorera mu Karere ka Rusizi, ari we ugurisha imiraga ku barobyi bose bakorera mu turere dukora ku kiyaga cya kivu, ngo biracyari imbogamizi, kuko biri mu bituma ikoreshwa ry'imitego itemewe ridacika.

                                Ubwato mu Kiyaga cya Kivu

Umukozi wa RAB, Cecile Uwizeyimana, ushinzwe ubworozi n’uburobyi bw’amafi, avuga ko bitarenze ukwezi gutaha kwa cyenda bari gutegura inama izaba igamije kongera no kumenyekanisha abacuruza imitego yemewe yo kuroba, ngo ku buryo bazajya bakorera no muri buri karere.

Na ho ku kibazo cy’abarobyi bakora mu buryo butemewe bagafatwa, nyuma bakarekurwa, RAB ivuga hari itegeko riri kuvugururwa rizagaragamo ibihano bihana abangiza umutungo uva mu mazi.

 Hagati aho mu gihe itegeko ritarasohoka yasabye ko federasiyo y’abarobyi  yafasha abakora ubwo burobyi butemewe kubinjiza mu makoperative.    

Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura