AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Karongi: Hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya gaz yo mu Kivu

Yanditswe Aug, 18 2022 14:23 PM | 78,194 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente aratangaza ko mu myaka ibiri iri imbere, mu Rwanda hazaba hakoreshwa gaz yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu.

Ibi arabishingira ku kuba hari uruganda rugiye kubakwa i Karongi ruzajya rucukura gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu rukayibyazamo iyo gutekesha, iyo gukoresha mu binyabiziga no mu nganda.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda ruzacukura gaz mu kiyaga cya Kivu, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo aho ruzubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Imirimo yo kurwubaka izakorwa na Company yitwa GASMETH.

Dr. Ngirente yatangaje ko uru ruganda nirwuzura, Abaturarwanda bazatangira gukoresha gaz ikorewe mu Rwanda.

Ibi ngo bizihutisha gahunda ya leta y’u Rwanda yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose ndetse binagire uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.

Gas izacukurwa mu kiyaga cya Kivu izaba ingana na meterokibe hafi miliyoni ku munsi, izajya yifashishwa mu guteka, inakoreshwe mu nganda ndetse no mu binyabiziga binini cyangwa ibitoya isimbure ibikomoka kuri peteroli.

Ni inkuru abaturage bishimiye kuko biteze igabanuka ry’ibiciro bya gaz byazamutse muri iki gihe, ndetse bakanayibona bibagoye.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr. Erneste Nsabimana atangaza ko gaz uru ruganda ruzatunganya nitangira gukoreshwa, u Rwanda rutazongera kugira ibibazo byo kuyitumiza hanze biruhenze.

GASMETH itangaza ko uru ruganda ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 530.

Ni umushinga uzafasha guhanga imirimo 1000 kandi 80% by’abazayikora bakaba ari Abanyarwanda.

GASMETH izacukura iyo gaz mu gihe cy’imyaka 25, bigenze uko byifuzwa, mu mezi ane ya mbere ya 2024 gaz ya mbere izaba yageze ku isoko, aho 35% by’izacukurwa yose izakoreshwa mu ngo mu mirimo yo guteka.


Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura