Yanditswe Jan, 04 2022 15:40 PM | 7,985 Views
Bamwe
mu baturage bo mu Karere ka Karongi bavuye ku izima bakingiza Covid 19 nyuma yo
kubyanga, baravuga ko babiterwaga n’inyigisho babwirwaga na bamwe muri bagenzi
babo barimo n’abo basengana mu madini, yavugaga ko umuntu wakingiwe Covid19
atazongera kwiyobora ahubwo azajya ayoborwa na telecomande.
Aba baturage ubu barikingije kandi ntacyo babaye, bakaba bahamagarira bagenzi babo kureka iyo myumvire itari yo bafite ku rukingo rwa Covid19.
Irarama Donat ni umwe mu barenga 1000 bo mu Murenge wa Gishyita bari baranze kwikingiza Covid 19. Uyu murenge wakunze kuvugwamo cyane bamwe mu baturage banze kwikingiza.
Ngo babishingiraga ku nyigisho babwirwaga na bamwe mu bo basengana cyane cyane mu idini ry’abadiventiste n’abandi batagira aho basengera, bavugaga ko uwikingije Covid 19 atazongera kwiyobora we ubwe, ndetse ngo urwo rukingo ruhuye n’ikimenyetso kiri mu byanditswe byera muri bibiliya.
Nyuma yo kubona ibi, Leta n’izindi nzego zirimo n’amadini ntibatereye agati mu ryinyo. Barigishije, maze bamwe muri abo baturage baza guhindura imyumvire barikingiza. Basanze ibyo babwirwaga byose nta kuri kwabyo.
Benshi mu bakunze kuvugwaho kwanga kwikingiza ngo basanzwe ari abayoboke b’amadini atandukanye.
Pasitori Uwamungu Modeste wo mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 avuga ko bibiliya nta hantu na hamwe ibuza abantu kwikingiza indwara nk’uko ababyigishaga babivugaga.
Kugeza ubu mu Murenge wa Gishyita ngo haracyabarurwa abaturage barenga 300 banze kwikingiza ariko ngo ubukangurambaga burakomeje nk’uko bivugwa na Nsengiyumva Rwandekwe Songa uyobora uyu murenge.
Si mu Murenge wa Gishyita gusa havugwa abanze kwikingiza kubera impamvu zirimo n’izishingiye ku myemerere yabo, kuko no mu yindi mirenge bari yo nk’uko biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Aphrodis MUHIRE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru