Yanditswe Feb, 19 2022 10:40 AM | 52,883 Views
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi cyane cyane abo mu bice by’icyaro baravuga ko batorohewe no kwivuza indwara z’amenyo kubera ko ku bigo nderabuzima ubu buvuzi butahatangirwa kandi ari byo bagana cyane. Barifuza ko bakwegerezwa ubwo buvuzi mu buryo buhoraho.
Indwara z’amenyo ni zimwe mu zo abaturage cyane cyane abo mu cyaro bavuga ko zikunze gufata benshi. Ni indwara kandi ubuvuzi bwazo cyane cyane nko gukura iryinyo butaboneka ku bigo nderabuzima dore ko ari byo bibegereye. Hari abaturage bo mu Murenge wa Rwankuba bavuga ko ibi ari imbogamizi.
Mu gushaka kumenya ubukana bw’iki kibazo, twegereye umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musango Soeur Prisca MUKAMANA atangaza ko ubwo abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibuye baheruka kuza kuvura abarwaye amenyo kuri iki kigo mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize, ku munsi umwe haje abaturage basaga 100 kandi abenshi muri bo bahawe service zo gukurwa amenyo. Uyu muyobozi akomeza asobanura ko hamwe no kubona umubare w’abaza kwivuza amenyo, basabye ko bahabwa uburenganzira bwo kuvura amenyo.
Umuyobozi Mukuru w’iIbtaro bya Kibuye Dr. Ayingeneye Violette avuga ko ibikorwa byo kujya kuvura amenyo mu bigo nderabuzima bihenze, akaba ari yo mpamvu ibigo nderabuzima bikwiye gufashwa kugira ibikoresho byabigenewe byo kuvura amenyo kuko ngo iyi ni yo mbogamizi ikomeye ihari.
Aphrodis MUHIRE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru