AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Karongi: Abaturage barasaba ko imirimo yo kububakira stade isubukurwa

Yanditswe Sep, 10 2023 19:19 PM | 45,642 Views



Hari abaturage bo mu Karere ka Karongi bavuga ko bababajwe n’uko imirimo yo kubaka Stade ya Rubengera yahagaze nyamara ari cyo kibuga cyonyine cyiza cyari kuba kibarizwa muri aka karere.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera yari yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho byari biteganyijwe ko hazabanza kubakwa ikibuga cyiza cyujuje ibyangombwa byose n’ingero zose z’ikibuga mpuzamahanga cy’umupira w’amaguru, hanyuma ibyo byarangira hakazakurikiraho kubaka stade ntoya.

Gusa ubu iyo ugeze aho iyi mirimo yakorerwaga, ibintu byose byarahagaze, n’uruzitiro rwari rwarashyizweho rwarasenywe.

Mu kibuga hagati hamwe harunze amabuye menshi n’imisenyi byifashishwaga mu kubaka urukuta rukikije ikibuga, mu gihe hari ahandi hameze ibyatsi ku buryo usanga abana baragiyemo ihene. Bigaragara ko nta kintu giherutse kuhakorerwa.

Abaturage twahasanze bavuga ko batazi icyahagaritse iyi mirimo, nyamara bari baratangiye kwishimira ko kera kabaye Karongi igiye kugira ikibuga kizima.

Mu kiganiro kigufi twagiranye ku murongo wa telephone n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile, yatangaje ko kubaka ikibuga cya Mbonwa na stade byose byahagaze bigizwemo uruhare n’inzego nyinshi zitandukanye ngo nyuma yo gusanga hari ibitarubahirijwe mbere yo gutangira imirimo.

Icyakora ngo nibimara kunozwa, imirimo izakomeza.

Nta kibuga cy’umupira w’amaguru gitunganyije neza kandi cyujuje ibisabwa kiba I Karongi. Ibikunze kugaragara mu mirenge ni ibyo abaturage bagenda bahanga mu bikorwa by’umuganda.

Iki gikorwaremezo ni kikaba ari kimwe mu byo abaturage bifuza cyane.


Aphrodis Muhire.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF