AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Karan Patel ayoboye urutonde rwa Mountain Gorilla Rally

Yanditswe Sep, 23 2023 19:37 PM | 104,323 Views



Kuri uyu wa Gatandatu, 'Mountain Gorilla Rally' yakomereje mu Karere ka  Bugesera, i Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha, imodoka 25 ni zo zatangiye isiganwa ahakinwe uduce 6 dufite intera ya  kilometero 104.62.  Karan Patel ukomoka muri Kenya wegukanye iri rushamwa umwaka ushize wa 2022, yitwaye neza yegukana uduce  6 mu gihe Jas Mangat yegukanye agace kamwe ka 3.

Umukinnyi ukomoka muri Uganda, Yasin Nasser wari uyoboye urutonde rwa shampiyona ya Afurika ntabwo yahiriwe n'uyu munsi kuko yakoze impanuka mu gace bituma adakina agace ka 5, 6 na 7 gusa yakinnye agace ka nyuma ka 8.

Nyuma y'umunsi wa mbere, Karan Patel ayoboye urutonde aho amaze gukoresha iminota 48 n'amasegonda 16, ku mwanya wa kabiri hari Jas Mangat wakoresheje iminota 49 n'amasegonda 11 naho ku mwanya wa 3 hari Hamza Anwar umaze gukoresha iminota 51 n'amasegonda 34.

Mu bakinnyi b'Abanyarwanda, Davite Giancarlo ari ku mwanya wa 6 aho amaze gukoresha isaha 1 n'amasegonda 24, Kalimpinya Queen ari ku mwa ya wa 20 aho amaze gukoresha  isaha 1 iminota 15 n'amasegonda 15.

Imodoka 24 ni zo zasoje umunsi wa mbere w'isiganwa.

Isiganwa rizasozwa kuri iki Cyumweru aho abasiganwa bazakoresha umuhanga wa Kamabuye, Gako na Nemba.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF