Yanditswe Sep, 19 2021 05:53 AM | 82,800 Views
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi basaba ko ahantu nyaburanga muri aka karere hashyirwa ibikorwaremezo bituma ba mukerarugendo barushaho gusura utu duce kuko na two tubumbatiye amateka yanagira uruhare mu kongera umusaruro ukomoka ku bukerarugendo.
Ku ijuru rya Kamonyi, agace gafite amateka yihariye kuko ari ho umwami Yuhi wa III Mazimpaka yari afite urugo akaba ari na ho atangira. Gusa abaturiye aka gace bashimangira ko bakurikije amateka yako ngo hakwiye gutunganywa kugira ngo na ho hajye mu duce dukurura ba mukerarugendo kuko kugeza ubu nta kindi kintu kirahakorwa usibye icyapa cyonyine kiharanga.
Hagati aho ariko, hari bamwe batangiye gushora imari mu bikorwa bidasanzwe bimenyerewe mu bukerarugendo.
Hari abashyizeho uburyo bwo kumanuka no kuzamuka ibitare bya Mpushi mu Murenge wa Musambira, ibintu abitabira kuzamuka ibi bitare basanga ari indi page mu bukerarugendo bwo mu Rwanda igihe hashyirwa ibikorwaremezo bikenewe.
Ku rundi ruhande bamwe batangiye gushyiraho ibikorwa by'ubucuruzi bikenerwa na ba mukerarugendo berekeza mu bice bitandukanye by'amajyepfo birimo uduce tunyuranye tw'Intara y'Amajyepfo ndetse ngo bigenda byitabirwa.
Ba mukerarugendo 35 bari mu Rwanda aho basura ibice nyaburanga binyuranye birimo na za pariki.
Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, avuga ko ubwiyongere bw'ibikorwa by'ubukerarugendo budashingiye ku mapariki gusa byatuma umusaruro ukomoka muri uru rwego urushaho kwiyongera bikanazahura ubukungu bwashegeshwe na Covid 19.
Amafranga yavuye mu bukerarugendo mu mwaka wa 2020 yari miliyoni 121 z'amadolari, mu gihe umwaka wa 2019 yari miliyoni 598 z'amadolari.
Ubukerarugendo buri mu rwego rwa serivisi kuri ubu ruri ku gipimo cyo hejuru ya 40% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.
Jean Claude Mutuyeyezu
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
4 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
5 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru