Yanditswe Nov, 25 2021 17:24 PM | 39,069 Views
Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwavuguruye intego bwari bwarihaye mu myaka 7 kuva muri 2018-2025.
Ni mu rwego rwo kureba ibyagezweho mu myaka 3 ndetse no gushaka umuti wa bimwe mu bibazo iyi kaminuza yahuye na byo birimo ibyatewe no gushegeshwa n'icyorezo cya COVID19.
Mu biganiro byahuje iyi kaminuza n'izindi nzego za Leta zitandukanye n'abikorera basanga hari ibyo iyi kaminuza yanoza kugira ngo irusheho kuba icyitegererezo mu ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere n'icyerekezo cy'iyi kaminuza, Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko muri iyi myaka ine isigaye kugira ngo intego bihaye zibe zagerwaho hari ibyo bagiye gushyiramo imbaraga aho hakenewe ingengo y'imari y'amafaranga asaga miliyari 346.
Iyi kaminuza ikaba ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugera ku ntego zayo.
Kaminuza y’u Rwanda ifite koleje 6 zikagira amashami 22 hirya no hino mu gihugu ikaba ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 30.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru