AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kaminuza y'u Rwanda yatanze Impamyabumenyi ku bayirangijemo basaga ibihumbi 9

Yanditswe Aug, 27 2021 15:43 PM | 74,163 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Kaminuza y'u Rwanda yatanze Impamyabumenyi ku bayirangijemo basaga ibihumbi icyenda, abaharangije bakaba basabwe kuba icyitegererezo no kuzana impinduka zigamije guhanga imirimo mishya.

Abasoje amasomo ni abo muri koleje 6 za Kaminuza y'u Rwanda, mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 cyagize ingaruka zikomeye no ku rwego rw'uburezi.

Karasira Tuyishime Dan urangije mu ishami ry' ubuganga wavuze mu izina ry' abasoje amasomo muri iyi kaminuza, avuga ko usibye ubumenyi bakuye muri Kaminuza, kwiga mu bihe bigoye isi ihanganye n'icyorezo nabyo babikuyemo amasomo akomeye.

Yagize ati “Icya mbere twize kwihangana kuko hari aho twageze dusa n'abarambiwe ariko ntitwicaye nkatwe twiga ubuvuzi twaramanutse dufasha leta, muri twe twafashije mu bihe byo gupima abaturage mu buryo bwa rusange n' ibindi rero twize gushaka icyo ukora mu bihe bigoye mu gihe hari ibyo wateganyaga gukora bitarashoboka ntugomba kwicara.”

Umuyobozi w'icyubahiro wa Kaminuza y'u Rwanda, Patricia L. Campbell avuga ko nta wigeze yitega ibihe bigoye by'icyorezo, ariko ngo ibyibazwaga mu gihe cy'ibihe bibi ubu byabonye igisubizo kandi bikarushaho gutera imbaraga haba abanyeshuri n'abarezi muri iyi Kaminuza.

‘’Benshi mu rimwe mwari mufite impungenge ku gihe muzarangiriza amasomo ya Kaminuza, ari mwe ari natwe nta n’umwe wabonaga aho ibisubizo by'ibihe by’ibyorezo isi yarimo, haba twebwe haba mwebwe ntitwakeka ko twakora ibirori byo gusoza amasomo, ariko ubu twabihamya, impinduka ziraba uko niko biri ikibazo cyiba buryo ubyitwaramo ubu ndabizi neza ko buri wese mu rimwe azi uko yitwara kandi yikura mu bihe bimugoye.’’

Minisitiri w'Uburezi,  Dr Valantine Uwamariya yashimye kwitanga no kudacogora kw'abakozi n'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda mu bihe bya Covid19.

Yagize ti “Nkuko mubizi amashuri yamaze igihe kinini afunze, mu gihe yarafunze Kaminuza y' u Rwanda yakoze ibidasanzwe, hari hariho Politike yo kwiga hakoreshwejwe ikoranabuhanga ariko ridakoreshwa nk’uko bisabwa, buriya twinjiye mu gihe cyo gufunga abakoresha ikoranabuhanga bataranagera kuri 10 % ariko twafunguye bigeze kuri 95.’’

Mu banyeshuri basoje amasomo yabo, harimo 385 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza cyangwa Masters, abahawe impamyabushobozi ya Post graduate diploma 57, mu gihe abarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza Bachelors 7796.

Ku nshuro ya mbere kandi, Kaminuza y'u Rwanda yahaye impamyabumenyi y'ikirenga izwi nka Doctorat, 5 mu bize iki cyiciro muri iyi Kaminuza.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama