AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kaminuza za EAC gufatanya mu bushakashatsi bizazamura ireme ry'uburezi

Yanditswe Apr, 23 2018 20:08 PM | 29,361 Views



Zimwe mu mpuguke zo muri za Kaminuza zo mu bihugu bigize umuryango w'ibihugu bya Afurika y'ibirasirazuba ziragaragaza ko ubufatanye mu kuyobora ubushakashatsi bizafasha kunoza ireme ry'uburezi muri aka karere. Ibi byatangajwe mu gihe mu Rwanda harimo kubera inama y'iminsi 3 yiga ku guhuza imikorere ya za kaminuza mu gukurikirana abakora ubushakashatsi bwemeza impamyabumenyi z'ikirenga.

Zimwe mu mpungenge zagaragajwe n'aba bashakashatsi harimo ikibazo cya bamwe mu banyeshuli bigana ubushakashatsi bwakozwe n'abagenzi babo mu gihe cyo kwandika ibitabo bisoza amasomo yabo ya kaminuza ibyiciro bitandukanye.

Dr. Ndanguza Denis ni umwarimu w'imibare muri Kaminuza y'u Rwanda, asanzwe ayobora abakora ubushakashatsi ku biga amasomo y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) ndetse  n'impamyabumenyi y'ikirenga(PhD). Ndanguza avuga ko kwiyitirira ubushakashatsi bw'abandi ku banyeshuri biterwa n'ubunebwe ariko hari n'ingamba zigamije gukumira ayo makosa.

Kunoza imyigire y'abanyeshuri bo ku rwego rwa Masters na Doctorat no kuyobora ubushakashatsi bakora ni ingingo irimo kuganirwaho i Kigali n'abahanga baturutse mu bihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba. Minisitiri w'uburezi Dr.Eugene Mutimura we asanga impinduka mu burezi zidakwiye kuvugirwa mu byumba by'inama gusa. Yagize ati, "Nubwo hari uburyo butandukanye bukoresha za mudasobwa bubuza kwigana iby'abandi ariko n'imyigire myiza y'abanyeshuri irafasha kugirango kwigana iby'abandi bicike, twifuje ko iyi nama idahera mu nama za hoteri gusa, ahubwo bashake uburyo bazajya bashyiramo n'abanyeshuri ubwabo, bakigisha bamwe mu barimu bigisha abanyeshuri ariko n'abanyeshuri bahari, kugirango ibyo bigisha bijye mu bikorwa biryo bashobora kubyiga no kubinoza mu buryo bufatika."

Ibyemezo by'aba bahanga mu burezi ku cyakorwa mu kunoza ireme ry'uburezi biciye mu kuyobora abakora ubushakshatsi muri za kaminuza bizashyikirizwa za kaminuza zo mu bihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba harimo iza leta n'izigenga kugirango aribyo bizakurikizwa hifashishijwe imfashanyigisho imwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira