AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kamenge, De bandits, Miduha hamwe mu hakigaragara abarenga kuri Guma mu Rugo

Yanditswe Jul, 21 2021 17:34 PM | 17,165 Views



Bamwe mu batanga serivisi zemerewe gukomeza muri iki gihe umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya guma mu rugo baravuga ko bitwararika ku buryo izo zerivisi zitangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 icyakora ku rundi ruhande bakanenga abatubahiriza izo ngamba.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari imirimo yemerewe gukomeza kuva gahunda ya guma mu rugo yatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z'icyumweru gishize. Abacuruza ibiribwa, abatanga serivisi z'ubuvuzi na servisi z'imari ni bamwe mu bemerewe gukomeza gukora.

Bamwe muri aba bahamya ko bitwararika kugira ngo batanduzanya icyorezo cya Covid 19.

Gusa hari utundi duce tw'ubucuruzi usanga kubahiriza amabwiriza batarabyuma neza. Nko mu makaritsiye bita Kamenge mu murenge wa Kimisagara, mu Miduha ya Nyamirambo, De bandits ya Muhima n'ahandi.

Aha hose ni hamwe usanga abaturage benshi bibereye ku muhanda, badahana intera ikwiye, kandi bamwe batambaye udupfukamunwa. Umwe mu batwarasibo bo muri utwo duce, aranenga imyitwarire nk'iyo, agasanga hakwiye kongerwa ubukangurambaga:

Ntawigira Anatole ni umutwarasibo ku Kimisagara, ati “''Bitewe n'aho icyorezo kigeze nta muntu ukwiye gusohoka mu rugo ngo arajya kuri butiki. Agapfukamunwa ni bwo bwirinzi dufite. Ikindi nta bantu bakwiye kuva mu ngo zabo bakajya gucaracara kandikuva mu ngo bitemewe.''

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aributsa abaturage ko kuguma mu rugo bigomba kumvikana neza kandi bikubahirizwa.

Ati ''Turagira ngo twongere twibutse ko no muri karitsiye bitemewe kugenda. Hari aho usanga abantu basohotse mu ngo zabo, bahagaze ku irembo, basuhuzanya, niba umuntu aturutse mu rundi rugo akaza mu rugo rwawe, ubwo amabwiriza ya guma mu rugo muba mwayishe. Kuguma mu rugo ni uguhama mu gipangu cyawe ntabwo ari ukuzerera cyangwa akuganirira hanze y'urugo.''

Amabwiriza ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n'uturere 8 yatangiye gukurikizwa ku wa 6 w'cyumweru gishize, hashingiwe ku mibare y'abandura n'abicwa na Covid 19 yakomeje kuzamuka. Ayo mabwiriza ateganywa kuzangira ku ya 26 z'uku kwezi kwa Nyakanga, asaba abaturarwanda kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe zikenewe gusa.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage