Yanditswe Nov, 21 2019 18:04 PM | 11,479 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira urubyiruko rw'abanyafurika gukoresha ubumenyi bafite maze bagatanga ibisubizo ku bibazo by'ingutu byugarije umugabane wabo.Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yatahaga ku mugaragaro inyubako za kaminuza mpuzamahanga yigisha iby'ikoranabuhanga, Carnegie Mellon University, ishami rya Afurika.
Inyubako z'iyi kaminuza zatashywe ku mugaragaro zirimo za laboratwari, amasomero ndetse n'ibyumba byo kwigiramo birimo n'ibifasha abanyeshuri bari mu Rwanda gukurikira amasomo atangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kuyitaha ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyi kaminuza iri mu mishinga izafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye nk'igihugu cyifuza gushingira ubukungu bwacyo ku bumenyi.
Yagize ati ‘‘Carnegie Mellon University Africa, ni izingiro ry'umushinga wa Kigali Innovation City ikaba n'ingenzi mu cyerekezo cy'u Rwanda. Kimwe n'ahandi kuri uyu mugabane wacu, iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda rishingiye ku gukoresha neza ikoranabuhanga mu nzego zirimo inganda no gutunganya umusaruro. Afurika rero ntikwiye gusigara inyuma. Igikorwa twishimira uyu munsi ni intambwe ikomeye yerekana ko natwe turi muri iyo nzira kandi ko tunungukira mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu Isi.’’
Kaminuza ya Carnegie Mellon ishami rya Afrika, ibonye inyubako yayo nyuma y'imyaka isaga 8 yari imaze ikorera mu nyubako izwi nka Telecom House, ibintu umuyobozi w'abanyeshuri muri iyi kaminuza Kagame Flaterne yemeza ko ari inyongeragaciro ku myigire yabo.
Yagize ati ‘‘Iyi ifite ibyumba byinshi ugereranyije na Telecom house aho twigiraga, dushobora kwakira amasomo 5 icyarimwe aturuka Pitsberg cyangwa ava hano ajyayo mu gihe muri campus ishaje bitashobokaga. Ikindi burya kwiga ntabwo ari amasomo gusa, ifite ahantu harehare ifite jardin, ni ahantu hari amahumbezi, mbese hujuje ubuziranenge umuntu wese ashobora kwicara akiga kandi akagira n'ubuzima bwiza.’’
Perezida wa Canergie Mellon University ku Isi Fahanian Jahanian, na we ashimangira ko iyi ari intambwe ikomeye itewe na kaminuza ubwayo ndetse n'u Rwanda.
Ati ‘‘Gutaha iyi kaminuza nshya ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Carnegie Mellon University ku Isi yose. Ibi bikorwaremezo bishya byo muri uru rwego muri Kigali Innovation City, bizazana impinduka mu mikorere y'abakozi ba CMU Afurika, abanyeshuri kandi binihutishe icyerekezo dufite cyo kuba intangarugero ku rwego mpuzamahanga mu ikoranabuhanga na injiniyaringi.’’
Kuva iyi kaminuza yafungura imiryango yayo mu Rwanda muri 2011, imaze gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya 3 cya kaminuza ku bagera hafi kuri 200 ndetse kuri ubu ikaba ifite abanyeshuri 130 bo mu bihugu 17 bya Afurika.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko rw'abanyafurika ko ari bo Afurika ihanze amaso bityo ko bakwiye gukoresha ubumenyi bakura muri izi kaminuza bagakemura ibibazo byugarije umugabane wabo.
Yagize ati ‘‘Kuba Carnegie Mellon University Africa iri mu Rwanda ni amahirwe nizera ko abanyeshuri bazabyaza umusaruro. Icya mbere ni uko ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga butangirwa hano ku mugabane kandi bugahabwa urubyiruko rwa Afurika rukirebera imbogamizi zihari n'uburyo zakemuka. Dutegereje ba injeniyeri n'abashakashatsi bize hano bazafasha Afurika n'indi migabane. Turizera kandi ko bazafatanya na bagenzi babo mu gukemura ibibazo bitwugarije twese.’’
Canergie Mellon University, Africa iri ku buso bwa metero kare 6000, ikaba yaruzuye itwaye abarirwa muri miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda.
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru