Yanditswe Sep, 29 2022 12:28 PM | 104,779 Views
Kuri uyu wa Kane, Urwego Mpuzamahanga
Rwashyiriweho gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangiye
kuburanisha mu mizi urubanza rwa Kabuga Felicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside
yakorewe Abatutsi. Kabuga ntiyigeze agaragara mu rukiko.
Ubushinjacyaha bw’uru rwego rushinja Kabuga ibyaha bya jenoside, gushishikariza no gukangurira rubanda gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi no gutoteza, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Iburanisha mu mizi ritangira, ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ingingo z'ingenzi z'urubanza rwa Kabuga. Bumaze kuvuga ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura abaturage b’Abatutsi b’u Rwanda, bwagaragaje ko Kabuga yagize nkana uruhare rukomeye muri ibyo byaha mu buryo bubiri: ubwa mbere mu gushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n'ubwa kabiri aribwo guha amafaranga, guha intwaro no gutera inkunga Interahamwe.
Bwavuze ko RTLM yari imashini ya propaganda yashishikarizaga ikanatera urwango rwarangiriye mu ihohoterwa ry’Abatutsi; noneho n'Interahamwe zumvaga ubutumwa bwa RTLM ziritoza, zitwaza intwaro ziteguye gushyira ubu butumwa mu bikorwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko mbere ya jenoside, Kabuga yari umwe mu bantu bari bakize kandi bakomeye mu Rwanda, akaba yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana, umugore we Agathe Kanziga n'agatsiko k’ akazu kayoboraga u Rwanda. N'ubwo yari afite amateka yoroheje cyane kandi akaba atarize amashuri ahambaye, Kabuga yakoze ubucuruzi ku rwego ruhambaye, hanyuma abukoresha kugira ngo yubake umubano n’abayobozi ba politiki, ingabo n’abandi bacuruzi hirya no hino mu Rwanda.
Buvuga kandi ko Kabuga yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ‘Hutu pawa’ n’amagambo yangishaga rubanda Abatutsi, aho we hamwe n’izindi ntagondwa z’abahutu, yateguye ishyirwaho rya RTLM kugira ngo ikwirakwize ingengabitekerezo ya jenoside.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga yatanze amafaranga y'ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y'inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri Comite d'Initiative, ari rwo rwego rw’ ubuyobozi bwa RTLM rukumbi rwari ruhari.
Usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga yateye inkunga itaziguye umutwe w’ Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri jenoside.
Buvuga ko yazihaye inkunga, agura kandi akwirakwiza intwaro, ategura imyitozo hanyuma ku giti cye awushishikariza ubwicanyi.
Mu itangazo ryasohotse nnyuma y’iburanisha ryo kuri uyu wa Kane,
Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, yagize ati “Uyu munsi,
abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kuba ku
isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n'umunani kugira ngo
habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Kabuga yari mu bantu bashakishwaga cyane ku
isi mu gihe kirenga imyaka makumyabiri. Ibikorwa by’ ibiro byanjye byo
kumushakisha no kumuta muri yombi muri Gicurasi 2020 byari intambwe ya mbere.
Mu mezi make ari imbere, tuzashyira ahagaragara ibimenyetso by'ibyaha bye,
imbere y’urukiko na rubanda muri rusange.”
Umushinjacyaha Serge Brammertz anavuga ko uru rubanza ruzaba n'umwanya wo kongera kwibutsa isi akaga gakomeye k’ingengabitekerezo ya jenoside no gukwizakwiza urwango.
Avuga ko Kabuga yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho jenoside.
Ati “Niba dushaka gukumira izindi jenoside, twese tugomba kuba maso mu kwirinda iri shishikariza. Imvugo yanga amoko, igihugu, ubwoko ndetse n’amadini ntabwo bigoye kuyimenya - igikenewe ni ubushake bwo kuyihagarika hakiri kare.”
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru