AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Kabuga ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi azaburanira Arusha

Yanditswe Jun, 03 2020 14:14 PM | 24,449 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Umunyarwanda Kabuga Félicien, ukurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT Arusha muri Tanzania.

Ni nyuma y’aho uru rukiko tariki 27 Gicurasi 2020, urukiko rwari rwaburanishije urubanza rugamije kureba niba Kabuga yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT cyangwa akaba yaburanira mu Bufaransa.

Icyo gihe abunganizi ba Kabuga basababye urukiko ko rwategeka ko aburanira mu Bufuransa, aho bavugaga ko aramutse ajywanwe mu rukiko rwa Loni, rwaba ari urubanza rwa politiki. 

Bari banasabye kandi ko urukiko rwamurekura by'agateganyo ngo kuko arwaye ndetse anashaje, ingingo urukiko rwahise rutera utwatsi.

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rukaba rwanzuye ko agomba kohererezwa uru rwego rukaba ari rwo rumuburanisha. Ni mu gihe kandi uru rwego ari rwo rwari rwaranashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Isomwa ry'ubanza rwo kuri uyu wa Gatatu, ryitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Abanyarwanda bo muri diaspora, abanyamakuru n'abari ku ruhande rwa Kabuga n'abo mu muryango wa Habyarimana Juvenal.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi  ni bwo yafatiwe mu Bufaransa.

Kabuga akurikiranweho ibyaha biri mo ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kabuga kandi yari umwe mu bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi  bakihishahisha mu mahanga, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorali yari agenewe uwazagaragaza aho yihishe.

      Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris

   Abanyarwanda baba muri diaspora bitabiriye isomwa ry'urubanza

Abo mu muryango wa Habyarimana bashyigikiye Kabuga

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)