AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KWIBUKA25: Rukumberi hashyinguwe imibiri 40,000

Yanditswe May, 20 2019 09:23 AM | 2,126 Views



Abatuye Rukumberi n’inshuti zabo zaturutse imihanda yose bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi; aho bashyinguye mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 40 y’ abatutsi biciwe mu murenge wa Rukumberi no mu nkengero zawo.


Bashyinguwe  mu mva iri mu rwibutso rushya, indi mibiri ishyingurwa mu mva yari ihasanzwe ariko nayo ikaba yarasanywe. Kabandana Callixte wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye abayo mu cyubahiro yavuze ko uyu munsi udasanzwe kuri bo.

Perezidente w'umutwe w'abadepite mu nteko ishinga amategeko, Mme Mukabalisa Donatille yavuze yashimye ubutwari bwaranze abatutsi bari baraciriwe i Rukumberi , uburyo bagiye birwanaho  mu mibereho igoye, anaboneraho gusaba urubyiruko kwigira kuri ubwo butwari bwabaranze.


Perezidente w’umutwe w’abadepite akaba yasabye buri wese gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda ko aribwo soko y’amahoro n’umutekano birambye n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe hagarutswe ku kuba Rukumberi harabaye kamwe mu duce tw’u Rwanda twari twaraciriwemo abatutsi, tunageragerezwamo  Jenocide yakorewe abatutsi, bicwa urwagashinyaguro.


Ni inkuru ya Akimana Latifah



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama