AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

KWIBOHORA: Abahoze muri EX FAR bagarutse kuri gahunda yo guhuza ingabo

Yanditswe Jun, 25 2019 18:25 PM | 8,576 Views



Abahoze mu ngabo za kera EX FAR ndetse n'abatahutse bavuye mu mitwe y'abarwanyi mu mashyamba ya Kongo nka FDLR, baravuga ko guhuza ingabo no kwakira mu gihugu abahungabanyaga umutekano wacyo ari bumwe mu budasa bw'u Rwanda bukwiye kuzirikanwa cyane mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 25 isabukuru yo Kwibohora.

Intambara y'abacengezi yongeye gutoneka inkovu u Rwanda rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.Bamwe mu bahungabanyije umutekano w'u Rwanda muri ibyo bihe bakiriwe mu gihugu bahabwa uruhare mu buzima bwacyo.Bamwe muri bo ngo ntibazibagirwa ukuntu bavujwe n'ingabo z'u Rwanda barwanyaga.

Ndayambaje Innocent na Hakizimana Celestin ni bamwe mu bagize Koperative KODUKAGA mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu,koperative ihuje abari mu mgabo z'u Rwanda RDF,abari mu ngabo zatsinzwe kimwe n'abitandukanyije n'imitwe y'abarwanyi nka FDLR.

Mubo ibikorwa by'abacengezi byagiragaho ingaruka harimo na bene wabo mu miryango.Nyuma yo kubona bamwe mu bo biganaga mu mashuri yisumbuye bishwe n'abacengezi abandi bakabakomeretsa,Ndagijimana Etienne yahisemo kwinjira mu ngabo z'u Rwanda.

Muri aka gace gakomokamo benshi mu bari bakomeye ku butegetsi ndetse n'abasirikare ku butegetsi  bwashyize mu bikorwa bukanategura Jenoside yakorewe Abatutsi,imbamutima ziba ari zose haba ku bahoze mu ngabo ndetse no ku bahoze mu bacengezi.Bamwe muri abo ni uwari kaporari  Mukandayambaje Dancille wari maneko warahutse mu 1996 ndetse na Niyibizi Leonard witandukanyije na FDL mu 2012.


Bamwe mu bagize imiryango y'abahoze mu bacengezi bari imbere mu gihugu bavuga ko gutahuka kwa bene wabo ari kimwe mu bintu by'ingenzi byabaye mu buzima bwabo.Uko niko bimeze kuri Kawera Hilaria ukugabo yasize akajya mu gucengezi bagishakana ndetse n Niyibizi Emmanuel wari ufite mukuri we mu mashyamba ya Kongo.

Kimwe mu byo abaturage batuye mu duce twari indiri y'abacengezi bishimira ni ukubona isabakuru ya 25 yo  Kwibuhora ibaye bafite ukutekano usesuye kdi bunze ubumwe n'abari barabajujubije.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera abari ingabo no kubasubiza mu buzima busanzwe Mukantabana Seraphine avuga ko guha uruhare mu buzima bw'igihugu abatsinzwe n"abakomeje kukibuza umutekano ari ujudasa mu miyoborere y'u Rwanda.

Uretse kuvanga ingabo,abahoze mu mitwe y'abarwanyi bagejejweho gahunda zitandukanye zibafasha kwiteza imbere.

Inkuru ya Jean Pierre Kagabo.

.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira