AGEZWEHO

  • Ben Kayiranga na Mico The Best bagiye gukorera igitaramo mu Bufaransa – Soma inkuru...
  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...

KWIBOHORA 25: ABATURAGE BISHIMIYE GAHUNDA YO KUBAKIRA ABATISHOBOYE

Yanditswe Jun, 25 2019 16:27 PM | 12,084 Views



Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 25 isabukuru yo Kwibohora,abaturage batujwe mu midugudu y'icyitegererezo baravuga ko impinduka zimaze kuba mu mibereho yabo ari ikimenyetso nyakuri cy'intambwe ikataje mu rugendo rwo kwibohora.

Mu misozi ihanamye mu karere ka Nyabihu,Mukarurangwa Christine,arereka umunyamakuru aho yimutse nyuma y'uko inzu ye isenywe n' ibiza.

Mu gace kari indiri y'abacengezi ,muri Vunga,mu masangano y'intara y’Iburengerazuba,iy'amajyepfo n’iy'amajyaruguru niho hatujwe imiryango 68 y'abakene kurusha abandi.Mukarurangwa Christine avuga ko imiterere y'inzu atujwemo ariyo mvano y'ikibazo ahora bazwa n'umwana yimukanye ari igitamabambuga.

Ku myaka 57 y’amavuko,Haramutsimana Caritas wabyaye abana 2  ariko akaba atagifite umugabo,arabona imbere ye amasaziro yizewe.Mu gihe yari mu ihurizo ry'aho  kurera abana batanu yatoraguye mu bihe bitandukanye Leta yaramugobotse imutuza mu mudugudu w'icyitegererezo.Uyu mubyeyi wahawe izina rya Malaika murinzi twamusanze asoroma imboga mu karima gakikije inzu ye.

Mu gihe abana be bariho boza amasahane bayashyira ku gatanda kabugenwe yahise yibuka ko inka yagabiwe ikeneye ubwatsi.Ibi biramworohera kuko biogas ari kimwe mu byo yifashisha mu guteka.Uyu mubyeyi uba ushaka kuzimankira buri wese winjiye mu rugo rwe avuga ko afite ishusho itazamuva ku mutima.


Nyuma yo kubakirwa,abatuye umudugudu wa Kazirankara baragenda barushaho uwurimbisha bawuteramo ibiti ndetse n'imboga.Ibi ngo biri mu murongo wo kumva ko nyuma y'ibyo Leta yabakoreye nabo hari uruhare rwabo.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda(Rwanda Housing Authority)Eric Serubibi avuga ko buri mudugudu w'ikitegerezo wuzuye usiga amasomo mashya.

Kuva mu myaka 3 ishize,ibirori byo kwizihiza isabukuru yo kwibohora bijyana no gutaha imidugudu y’icyitegerezo.Umudugudu w'ikitegererezo wa Karama mu karere ka Nyarugenge wuzuye utwaye miliyari 7,ugiye gutuma imiryango 240 mu turere tugize umujyi wa Kigali,iva mu manegeka.

Imibare y’ikigo cy’Imiturire mu Rwanda igaragaza ko kuva muri 2010 hamaze kubakwa imidugudu y’icyitegererezo 132 ku kayabo ka miliyari 220,imidugudu ituyemo imiryango isaga 15,600. Iki kigo kivuga ko hari icyifuzo ko imidugudu nk'iyi isakara muri buri murenge w'u Rwanda ngi ikomeza kuba urugero rw'imiturire ibereye mu gihugu.

Inkuru ya Jean Pierre Kagabo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira