AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

KURINDA VIH-SIDA ABANA BAVUKA NO GUTUMA ABANDUYE BITWABWAHO BYOROSHYE

Yanditswe Jun, 24 2019 10:12 AM | 7,009 Views




Elyse Niyomukesha ushinzwe gufata ibizamini mu kigo nderabuzima cya COR UNUM kiri Kimisagara kiri mu karere ka Nyarugenge akaba ari kimwe mu bigo nderabuzima 141 bifite imashini zishobora gusuzuma niba uruhunja rw’ukwezi n’igice rwaragize ibyago byo kuvukana  ubwandu cyangwa rwaragize amahirwe yo kuvuka nta bwandu avuga ko ubu byoroshye kubona igisubizo mu minota 50 gusa.

Niyomukeshya yagize ati "Ibi bisaba ko umubyeyi ubana n’ubwandu azana umwana ku kigo nderabuzima hakiri kare ndetse akavuga ko bisaba ko umwana azanwa gupimishwa akimara kuzuza ukwezi n’igice". 

Niyomfasha yongeraho ko Iyo umwana azanywe muri PMTC baramwohereza muri laboratiore bahita bamufatira ikizamini cy’amaraso ku gatoki, ku ino cyangwa kugatsitsino.

Muri Werurwe 2017 nibwo uruhinja rwa mbere rwasuzumwe hakoreshejwe ubu buryo bugezweho butuma haboneka igisubizo nyuma y’iminota 51 bivuye ku mezi 2.

Ngo hari benshi banaburaga ibisubizo byabo burundu bigatuma abana bazahara igihe babaga baravukanye ubwandu bigatuma bapfa batarageza umwaka ndetse abandi benshi bagapfa batarageza imyaka 2.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yemeza ko ubu buryo bwatumye abana bavukana ubwandu bakura neza ndetse byagabanyije ipfu z’abana.

yagize ati " Mbere mu gihugu cyacu kimwe no mu bindi bihugu byaratindaga gusuzuma umwana wavukanye ubwandu, ariko ubu twateye imbere hari uburyo bwo ku mupima akivuka ukamenya ibisubizo ibyo rero icyo byafashije nuko umwana abona umuti hakiri kare akabasha kuvurwa kuko biragaragara mu mibare, mu bipimo kuko umwana arakura akagira ubuzima nk’ubwabandi ndetse n’abapfaga bakagabanuka. Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu byenda kugera ku ntego isi yihaye yuko 95% by’abantu bafite ubwandu bagomba kuba bazi ibipimo byabo".

Guhera muri Werurwe 2017 kugeza Mata 2019, mu bana basuzumwe bose bagera ku 3,915 bari bafite ababyeyi babana n’ubwandu, muribo 118 basanze baranduye kandi muri aba 98.2% bahise bashyirwa ku miti nyuma y’iminsi 2 gusa.

Ikigero cy’ababyeyi banduza abana babo kiri kuri 1.5% kuburyo hagati ya 2016/2017 abana 120 ngo bandujwe n’ababyeyi babo virusi itera SIDA  bavuye ku 140 bari bandujwe muri 2013/2014. 

INKURU: KWIZERA BOSCO 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura