Yanditswe Jan, 04 2018 22:22 PM | 4,075 Views
Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi aratangaza ko hari
politiki irimo gutegurwa irebana no kwita ku gace kahariwe inganda ka Kigali,
ku buryo ikiguzi cyabyo kitabazwa gusa abahakorera. Ibi arabitangaza mu gihe
abahafite inganda bemeza ko amafaranga bari basabwe mbere angana na miliyoni 15
buri mwaka kuri buri ruganda yari menshi ku buryo yari kugira ingaruka ku
biciro by'ibyo bakora.
Uruganda rukora imyenda rukanayohereza mu mahanga
rwa C&H Garment, rwishyura amafaranga ari hagati ya miliyini 4 n'eshanu buri
kwezi rwishyura umuriro w'amashanyarazi rukoresha.
Ku rundi ruhande aha mu gace kahariwe inganda ka
Kigali Special Economic Zone, havugwa n'ikibazo cy'amazi, nacyo kibangamiye
abahakorera.
Uretse ibi bibazo, aba banyenganda bari basabwe kujya
batanga miliyoni 15 ku mwaka kuri buri ruganda yo gufasha mu kwita ku bikorwa
remezo biri muri aka gace.
Ibi bibazo abadepite bagize komisiyo y'ubukungu
n'ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko babiganiriyeho na minisitiri w'ubucuruzi
n'inganda Vincent Munyeshyaka asobanura ko hari inzira birimo gusuzumwamo.
Abadepite bagize iyi komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi
nyuma yo gusura inganda hirya no hino mu gihugu, basanze zifite ibibazo birimo
n'ibikoresho by'ibanze (raw materials), ndetse abakozi ba zimwe mu nganda
bagaragaza ko badafatwa neza mu kazi, ikintu iyi komisiyo ivuga ko izaganira
n'inzego zibishinzwe.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru