Yanditswe May, 04 2019 13:49 PM | 7,025 Views
Mu karere ka Kicukiro ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 84,439 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni imibiri yabonetse mu guhera mu kwezi kwa 5 kw'umwaka ushize i Rusororo na Kabuga ahazwi nko mu Gahoromani mu cyobo cyitwa CND ndetse n'indi mibiri yabonetse mu karere ka Nyarugenge. Ni umuhango witabiriwe n'abaturage batandukanye b'umujyi wa Kigali, abayobozi batandukanye. Mu bayobozi harimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye. Mu buhamya bwatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye i Kabuga ahavanywe imibiri y'abishwe n'interahamwe bagaragaje ko bashengurwa no kuba hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ariko ababishe badatanga amakuru y'aho abo bishe bari. |
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru