Yanditswe Jun, 20 2019 08:12 AM | 10,731 Views
Abahanga mu by'ubuzima bemeza ko ikibazo cy'ubukonje butuma inkuta z'inzu zibyimba ndetse zigashishuka bishobora gutera indwara z'ubuhumekero mu gihe inzobere mu birebana n'imyubakire bavuga ko ari ikibazo cyacyemurwa n'ibikoresho bifite ubuziranenge.
Abaf ite inyubako hirya no hino mu gihugu bemeza ko bugarijwe n'ikibazo cya HUMIDITE aribyo bituma inkuta z'inyubako zibyimba ndetse zikageraho zishishuka bitewe n'ubukonje buba bwinjiye mu nkuta bigatuma inzu zigira ubusembwa.
Rodrigue Nzobakenga ufite inzu ikodeshwa avuga ko iki ari ikibazo gituma babura abapangayi.
"Humidite idutera ibibazo kubera iyo abantu bashaka kwimukira mu nzu zacu baraza babona ko inzu zifite humidite bagahita basubira inyuma bigatuma tubura abantu baza mu nzu zacu kandi mu bisanzwe inzu ukomeza kuyisana igihe knini ni umuntu ugiyemo akakubwira ngo ndagira ngo usigire amarangi kubera humidite ugasanga urishyura amafaranga yo kwishyura amarangi ugasanga biraduhenda".
Inzobere mu birebana n'imyubakire Eng. Kazawadi Papias Dedeki avuga ko ibi biterwa ahanini no gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse no gukoresha abafundi bafite ubumenyi bucye.
"Mu Rwanda biraboneka cyane kubera ko dufite ikibazo cy'umucanga , imicanga myinshi ikoreshwa cyane cyane n'abantu ku giti cyabo hari nkiyi bavuga ngo ni umucanga w'amavuta , akenshi uba uvanze n'ibitaka n'ibindi bintu ibyo kandi kubafundi basanzwe biborohereza akazi kuko birihuta. Iyo ukoresheje umucanga utari uwo akenshi kubafundi bamwe arawutera ukomoka ugasanga rero umubyizi we ntugaragara noneho bagahitamo gukoresha byabindi bituma akazi kabo kuwo munsi kagaragara neza ariko mu byukuri nibyo nakwita poormanship ziba zakoreshejwe ndetse na supervision wenda ugasanga wahaye umuntu akazi ntawigeze asuzuma ibikoresho agiye gukoresha ugasanga nicyo kibazo kirimo".
Uretse guhombya ba nyirinzu ,iki kibazo cya humidite ngo gishobora gutera indwara z'ubuhumekero kubazituyemo cyane abakuze n'abana ndetse n'abandi bafite ubwirinzi bw'umubiri bufite intege nke nkuko Dr. Radjabu Mugabo abivuga.
"Icyo zibika icya mbere ni uruhumbu buriya iyo hajemo amazi akivanga n'itaka hazamo uruhumbu, icya kabiri nuko hariya hatanga umwanya mwiza wo kugirango udukoko twama virus na bacteria zikure vuba ziyongere ibyo rero bitera ikibazo ku bantu cyane cyane abana bato b'uduhinja , abantu bakuze cyane hanyuma nababantu bagira za ELLERGIE indwara z'ubuhumekero zo mu mazuru, mu mihogo noneho na athma".
Ikigo Alicomec cyazobereye mu gutunganya ishwagara no kugira inama abashaka kubaka uburyo bakirinda HUMIDITE cyemeza ko ibifasha kurwanya iki kibazo biboneka imbere mu gihugu.Eng. Biniface Hagenimana asobanura bimwe mu bikurikizwa.
"Iyo ukoresheje SIMA uvanga n'ishwagari muricyo gihe uba urimo kongera ubukomere birumvikana ucyubaka mu minota 5 ingahe ya mbere ntabwo bizahita nyine bikomera ariko nimubaza nk'abantu bakoresheje lime uzasanga bikomera gacye gacye ariko iyo bimaze gukomera biba urutare. Umuntu wese uguze sima yagombye no guhita agura lime kugirango ajye gu stabiliser motar ye ibe irimo byose, yirinde humidite kandi inzu ye ikomere igihe kirekire ni twibanire".
Ubushakashatsi nibwo bushobora kugaragaza neza imiterere y'ikibazo cya Humide y'inyubako mu gihugu ndetse n'igihombo.Icyakora muri iyi minsi ubukana bw'iki kibazo ni bumwe mu buganirwaho n'abantu b'ingeri zitandukanye.
Inkuru ya Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru