AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

KARONGI: Abacuruza amafunguro mu isoko babujijwe gukoresha Gaz

Yanditswe Mar, 30 2019 12:50 PM | 6,105 Views



Abafite amarestora mu isoko rya Karongi baravuga ko babujijwe guteka kuri Gaz mu nyubako z'iryo soko. Guverineri w'intara yíburengerazuba Munyantwari Alphonse yasabye Akarere ka Karongi gushakira abo bacuruzi aho bategurira amafunguro muri iryo soko kandi bitabangamiye umutekano n'isuku.

Bamwe muri abo bacuruzi bakorera mu isoko rya Karongi bafite za restaurant bavuga ko bamaze umwaka barabujijwe n'ubuyobozi bw'akarere gutekera kuri Gaz mu nyubako bakoreramo ngo kubera ko gaz yahanduza. Bakagaraza ko iki cyemezo ngo cyabagizeho ingaruka.

Umwe mu bacururizaga muri iri soko ni Dushimimana J. Baptiste ugira uti "Batubwiye ko badashaka ko isoko ryabo turi tekeramo tuvanamo amagaz, nukuvuga twarabikoze ariko biratubangamiye kubera ko badushishikariza gukoresha gaz, kubitubuza bituma tutabona  abakiriya".

Undi ni uwitwa Nyiransekanukunze Peragie, nawe agira ati "Badutegetse gushaka ibikoni hanze yaho dukorera kandi hanze ni hanze y'i soko n'ubundi ni ukwirirwa umuntu yikoreye ibiryo ku mutwe ubwo rero bikagaragara nabi, njye nkumva atari byiza kurusha uko twakoresha gaz ahongaho".

Aba bacuruzi bifuza ko bakoroherezwa bakemererwa gukoresha Gaz, ngo kuko abakiriya babo akenshi baba bifuza gukorerwa ifunguro ryihuse ako kanya.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko mu gukemura icyo kibazo bateganya kwimura Gare ya Karongi hakaboneka ikibanza ku isoko aho abo bacuruzi bakwifashisha mu gutegura amafunguro.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw'intara y'iburengerazuba bwagiranye n'abanyamakuru, guverineri Munyentwari Alfonse avuga ko impamvu yo kubuza aba bacuruzi gutekera aho bakorera ngo byatewe nuko nta bikoni byubatswe muri iryo soko.

"Ahubwo icyarebwa nuko niba isoko rikwiye kuba ryuzuye, ubundi ryakabaye rifite restaora naho batekera ibyo ngibyo nibyo akarere kareba bikaba mu byakongerwaho, bishobora no kongerwaho nuwikorera cyangwa niba hari uguhindura inzu ukwayo , kuvuga ko umuntu yabujijwe kuzana ishiga rye arishire ahangaha ndumva byarashingiye ku mpamvu z'umutekano ndetse n'isuku". Guverineri Munyentwali.

ubuyobozi bw'akarere Ka Karongi buvuga mu kwezi kumwe cyangwa mu mezi abiri aribwo bateganya kwimura Gare, bagakomeza kwagura inyubako zíryo soko.


Inkuru ya Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira