Yanditswe Apr, 27 2019 08:38 AM | 5,608 Views
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Kamonyi barasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kwihishahisha hirya no hino ku isi batabwa muri yombi kugirango baryozwe ibyo bakoze.
Ni mu gihe tariki ya 26 Mata hibukwa Abatutsi
basaga ibihumbi 50 biciwe kuri paruwasi ya Mugina muri Mata 1994.
Ibihumbi n'ibihumbi by'Abatutsi biciwe kuri
paruwasi ya Mugina tariki ya 25 na 26 mata 1994 ni abari bahahungiye baturutse
mu bice byari byegereye icyari komini Mugina,abari barokotse ubwicanyi mu gice
cy'Ubugesera ndetse n'abaturukaga mu mujyi wa Kigali n'ahandi.
Kwerekeza ku Mugina ngo byaterwaga nuko uwari burugmestre w'iyo komini Callixte NDAGIJIMANA we yari yanze kwitabira umugambi wa Jenoside ndetse na we akaza kwicwa ndetse ubu akaba yaragizwe umurinzi w’igihango n’ubwo atakiriho.
Abarokokeye Jenoside ku Mugina bamushimira ubwo butwari yagaragaje kimwe n'abandi bagerageje gufasha abahigwaga.
"Yarazaga akaduhumuriza ati mugerageze mwihangane nanjye ngiye kwisunga inzego zinkuriye kugirango ndebe uko mwabaho. yaje kujya I Gitarama mu nzego zimukuriye ashakisha uko twabaho.hanyuma baramubeshyabeshya ko umutekano bagiye kuwudushakira. Agarutse ageze mu nzira asanga bamuteze, asubira inyuma ajya gushakisha andi mayira ahitwaga muri komini Ntongwe asanga bamutegeye yo." MUKAMAZIMPAKA Epiphanie/uwarokotse Mugina
Abarokotse Jenoside basaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Muri abo harimo ba Major Karangwa Pierre Claver na Major Ukurikiyeyezu Jean Damascene n'abandi bakihishahisha mu mahanga. Guverineri w'intara y'amajyepfo Emmanuel Gasana agaya abayobozi bateshutse ku nshingano zabo bakica abaturage.
Ahumuriza abarokotse Jenoside ko ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
"Uyu ni umwanya wo kugaya cyane abagize uruhare mu kwica abatutsi muri jenoside cyane cyane abayobozi bacuze uwo mugambi bakanawushyira mu bikorwa bakica abo bari bashinzwe kurengera. Twe dufite umuyobozi mwiza, ureba kure, ufite ubumenyi n’ubuhanga bwihariye, washoboye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, kurokora abicwaga, kurwanya ababicaga,kubatesha ibikorwa bibi no kubirukana."Emmanuel GASANA/Guverineri w'Amajyepfo.
Perezida wa IBUKA Prof. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU asaba abarokotse gukomeza gutwaza bakirinda guheranwa n'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
"Twese muri uyu mwanya, twiyemeze guhangana n’ingaruka za jenoside ntawe dusiganya. Ntihakagire ikibazo duhura na cyo ngo kiduce intege. tujye twisungana, twitabire ibikorwa by’imiryango duhurira mo.” Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU/IBUKA
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina hanashyinguwe imibiri 32 mu rwibutso rusanzwe rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 50 y'Abatutsi biciwe mu cyahoze ari komini Mugina muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru ya Jean Damascene Manishimwe
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru