AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Jeannette Kagame: Nta terambere rirambye ryagerwaho abagore n'abagabo badafatanyije

Yanditswe Nov, 26 2019 07:35 AM | 10,702 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, asanga iterambere rirambye rizagerwaho ari uko abagore n'abagabo batanze uruhare rungana mu bukungu n'iterambere. 

Mu kiganiro yatanze mu nama mpuzamahanga ku buringanire, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubushake bwo kuzamura uruhare rw'umugore mu nzego zinyuranye byahinduye byinshi ku buzima bw'igihugu.

Muri icyo kiganiro Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku cyuho hagati y'abagabo n'abagore mu gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu. 

Agaruka ku rugero rw'u Rwanda, Madamu Kagame yavuze ko hari ubushake bwo kuziba icyo cyuho byafashije kongera umubare w'abana b'abakobwa bitabira amashuri n'abagore bari mu myanya ifata ibyemezo. 

Yaburiye abitabiriye iyo nama ko nta terambere rirambye ryagerwaho abagore n'abagabo badafatanyije kuzamura ubukungu n'iterambere.

Mu ijambo rya Madamuy wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta, yashimangiye ko nubwo igihugu cye gikomeje gushyiraho uburyo butuma umubare w'abagore bitabira amashuri n'imirimo wiyongera, haracyari ikibazo cy'umuco utarabyakira.’

Aha ashimangira ku kamaro k'uburezi mu kurwanya ibidindiza iterambere ry'abagore n'abakobwa muri rusange.

Mu mibare MadameJeannette Kagame yagarutseho igaragaza intambwe u Rwanda rwabashije gutera hashingiwe ku bushake bwa politiki, ni hamwe no kuba abagore bari mu myanya ifata ibyemezo muri politiki ubu barenga 61%,  abari mu mirimo itandukanye aho mu rwego rw'uburezi ari 53.9%, mu gihe mu buhinzi ari 64.6%. 

Yavuze kandi ko ubu bushake bwa politiki bwazamuye imibare abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bagera kuri 53.2% n'abiga muri kaminuza bakaba barageze 52.7%.

Yaba Madamu Kagame ndetse na Madamu Kenyatta, bose bagaragaje ko hakiri imbogamizi zidindiza uburenganzira bw'abagore n'abakobwa, cyane cyane izijyanye no kubona imari no gutunga ubutaka, ndetse no kwifatira imyanzuro ku buzima bwabo. 

Inkuru mu mashusho


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira