AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Jay Polly yatawe muri yombi afatanwe ibiyobyabwenge no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe Apr, 25 2021 08:55 AM | 46,893 Views



Jay Polly yatawe muri yombi afatanwe ibiyobyabwenge no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kuri iki Cyumweru Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko yataye muri yombi umuraperi Tuyishime Josua , uzwi nka Jay Polly n'abandi barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kiri i Remera, aho abo abantu uko ari 12 bafatiwe muri ibyo bikorwa beretswe itangazamakuru.

Polisi yatangaje ko aba bantu bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ikavuga ko yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Polisi kandi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka "Puturi".

Mu bafashwe harimo na Maniriho Rodrigue, umuganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

Yagize ati “Ndi umuntu wagize uruhare cyane mu kurwanya Coronavirus mu gihugu. Ni ibintu nsobanukiwe cyane nk’umuntu wagize uruhare mu kugenza COVID-19 mbere y’uko iza ndetse ni nanjye wakiriye umurwayi wayo wa mbere. Ingaruka zayo ndazizi ku buryo kwica amabwiriza yayo nkana atari ikintu nakwishimira gusa habaho guteshuka. Ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi.”

Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki.

Ati “Impamvu ndi hano ni ukwangiza amabwiriza ya COVID-19, twari mu rugo iwanjye ku wa Gatanu, uwitwa Dogiteri Rodrigue ni we wampamagaye ambwira ko bashaka ko dukorana kuko bafite imirima minini ko bashakaga kwagura ibintu byabo bikagera no mu Rwanda bashakaga ko tugirana amasezerano. Byari mu rwego rwo kuduhuza ngo dutangire gukorana.”

"Baje mu rugo ari Abanyamerika babiri n’Umunya-Tanzaniya umwe baje kumpamagara turahura baza mu rugo, basanga ndi kumwe na murumuna wanjye n’undi muntu umwe, twaravuganye njya kuri studio ngarutse ndahabasanga mpita njya kuryama kuko nari naniwe, mu kubyuka nsanga polisi irahari hari n’abantu benshi ntazi uko bahageze.’’

Jay Polly yavuze ko ibijyanye n’urumogi, impapuro z’uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

Jay Polly  atawe muri yombi nyuma y’aho nabwo muri Kanama 2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwari rwahamije uyu mugbao icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we barwanye mu rukerera rwo ku wa 4 Kanama 2018 bitewe n’amakimbirane yatewe ahanini n’agasembuye, bivamo imirwano ikaze yatumye uyu mugabo akura amenyo umugore we.

Yaje gufungurwa muri Mutarama 2019, nyuma yo kumara amezi atanu muri gereza.

Fisto Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama