Yanditswe Apr, 19 2021 17:34 PM | 32,901 Views
Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri
Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashimye
intambwe y'ingenzi imaze guterwa na Guverinoma y'Ubufaransa ku buyobozi bwa
Perezida Emmanuel Macron, n'ikizere cyo kubona isura nshya mu mibanire
y'Ubufaransa n'u Rwanda.
Iyi nama y'Abaminisitiri yaganiriye kuri raporo icukumbuye ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiswe "Jenoside Yagaragariraga Buri Wese: Uruhare rwa Leta y'Ubufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda".
Iyi Raporo yakozwe n'Ikigo cy'abunganizi mu mategeko cya Levy Firestone Muse (LFM) LLP, bisabwe na Guverinoma y'u Rwanda mu 2017.
Muri rusange mu myanzuro yashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimye uburyo raporo ikoze neza, no kuba yarateguwe ku bufatanye n'ibigo bitatu by'abunganizi mu mategeko bo mu Rwanda: Certa Law, MRB Attorneys na Trust Law Chambers.
Inama y'Abaminisitiri isanga iyi raporo, hamwe na raporo Duclert yakozwe bisabwe na Guverinoma y'Ubufaransa iherutse gusohoka, ngo ari umusanzu w'ingenzi mu kugaragaza ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'uruhare rw'Ubufaransa.
Inama y'Abaminisitiri yashimye intambwe y'ingenzi imaze guterwa na Guverinoma y'Ubufaransa ku buyobozi bwa Perezida Emmanuel Macron, ndetse n'ikizere cyo kubona isura nshya mu mibanire y'Ubufaransa n'u Rwanda.
Muri rusange iyi nama yasabye ko inyandiko zifashishijwe mu gutegura iyi raporo zishyirwa mu Ishyinguranyandiko ry'Igihugu kugira ngo zibonwe na bun wese uzikeneye.
Inama y'Abaminisitiri yasabye ko iyi raporo uko yakabaye itangazwa ku mugaragaro mu gihe cya vuba.
James Habimana
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
4 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru