Yanditswe Mar, 24 2016 13:16 PM | 2,745 Views
Nyuma y’igihe kitari gito bamwe mu baturage baturiye umugezi
wa Gaseke bawubonamo ikibazo kubera ibikorwa byabo wangizaga, kuri ubu
bawuhanze amaso nka kimwe mu bisubizo ku iterambere ryabo. Abaturiye uyu mugezi
bavuze ibi, mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri uyu
mugezi irimbanyije.
Iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke mu murenge wa Busengo mu karere ka Gakenke, ni igikorwa abatuye muri aka gace bavuga ko batigeze bakeka ko cyagera iwabo. Gusa kuba babona ibitandukanye n’ibyo bibwiraga mbere, ngo basanga uru ari rumwe mu ngero nyinshi z’imbuto basoroma ku miyoborere ihamye y’igihugu.
Mu bakozi babarirwa hagati ya 200 na 300 bakora
imirimo inyuranye mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke, hafi
95% batuye muri aka gace, aho amafaranga bahakura abafasha kuzamura imibereho
yabo.
Urugomero rw’amashanyarazi ngo ruzaba rwuzuye bitarenze ukwezi kwa 5, amashanyarazi
nayo akaba azatangira kuboneka.
K’ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo, Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo yongere ingano y’ingufu zikomoka ku mashanyarazi cyane cyane mu mijyi y’uturere n’ibice by’icyaro, dore ko byibura 65% by’ingufu z’amashanyarazi igihugu gifite, byihariwe n’umurwa mukuru Kigali kugeza ubu.
Divin UWAYO, RR mu karere ka GAKENKE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru