AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Iyubakwa ry'urugomero rw'amashanyarazi rwa Gaseke ni igisubizo kuri Gakenke

Yanditswe Mar, 24 2016 13:16 PM | 2,745 Views



Nyuma y’igihe kitari gito bamwe mu baturage baturiye umugezi wa Gaseke bawubonamo ikibazo kubera ibikorwa byabo wangizaga, kuri ubu bawuhanze amaso nka kimwe mu bisubizo ku iterambere ryabo. Abaturiye uyu mugezi bavuze ibi, mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri uyu mugezi irimbanyije.

Iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke mu murenge wa Busengo mu karere ka Gakenke, ni igikorwa abatuye muri aka gace bavuga ko batigeze bakeka ko cyagera iwabo. Gusa kuba babona ibitandukanye n’ibyo bibwiraga mbere, ngo basanga uru ari rumwe mu ngero nyinshi z’imbuto basoroma ku miyoborere ihamye y’igihugu.

Mu bakozi babarirwa hagati ya 200 na 300 bakora imirimo inyuranye mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke, hafi 95% batuye muri aka gace, aho amafaranga bahakura abafasha kuzamura imibereho yabo.

Urugomero rw’amashanyarazi ngo ruzaba rwuzuye bitarenze ukwezi kwa 5, amashanyarazi nayo akaba azatangira kuboneka.

K’ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo, Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo yongere ingano y’ingufu zikomoka ku mashanyarazi cyane cyane mu mijyi y’uturere n’ibice by’icyaro, dore ko byibura 65% by’ingufu z’amashanyarazi igihugu gifite, byihariwe n’umurwa mukuru Kigali kugeza ubu.

Divin UWAYO, RR mu karere ka GAKENKE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura