AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Iyo Cancer isuzumwe hakiri kare uyifite aba afite amahirwe ari hejuru ya 95% yo gukira-Inzobere

Yanditswe Jul, 30 2021 11:49 AM | 41,072 Views



Inzobere mu buvuzi bwa Cancer zivuga ko iyo cancer isuzumwe hakiri kare, uyifite aba afite amahirwe ari hejuru ya 95% yo kuvurwa neza agakira.

Bamwe mu babyeyi barwaye cancer y’ibere bitabwaho mu kigo kivura cancer, "Rwanda Cancer Center" kiri mu bitaro bya gisirikari i Kanombe, bashima urwego ubuvuzi bwa Cancer bugezeho mu Rwanda.

Kanyange Monique urwaye Cancer agira ati ‘‘Nari mfite akabyimba kw’ibere, nganiriye n’abantu bambwira ko gashobora kuntera cancer, kwa muganga barayipimye bayimbonamo, nakurikiranywe neza n’abaganga, ubu ngenda ngarura imbaraga, ubuvuzi bw’imirasire nabuvuyeho, ndi mu kiciro cyo gufata indi miti.’’

Nyirangabe Sawia wakize Cancer we agira ati ‘‘Muri 2015 nibwo natangiye urugendo rwo kurwana na cancer, kuba narabimenye kare, byatumye ntaho ikwirakwira, barayibonye barayibaga. Mama yishwe na cancer y’ibere, nibyo byanteye impungenge biba ngombwa ko nivuza vuba. umuntu ufite cancer bamwitaho agakira, nshima Imana kuko hari abo twatangiranye, batagize amahirwe yo kubaho.’’ 

Hashize hafi umwaka n'igice ikigo "Rwanda Cancer Center" gitangiye gutanga ubuvuzi bunyuranye bwa Cancer, by'umwihariko ubuzwi nka Radio therapy bukoresha imirasire mu kuvura Cancer.

Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 4 Gashyantare 2020, kuri ubu kimaze kuvura abarwayi 956.

Inzobere mu buvuzi bwa Cancer uyobora iki kigo, Dr.Pacifique Mugenzi avuga ko uburyo bwo kuvura cancer hifashishijwe imirasire, bukoreshwa ku kigero kiri hagati ya 40 na 60% mu buvuzi bwa Cancer.

Agira ati ‘‘Mu buvuzi bukorwa umuntu akoresheje imirasire, umuntu akora ku buryo yohereza imirasire ifite imbaraga ku buryo yakwica cancer aho iri mu mubiri, hatabaye kwangirika kw’ibice by’umubiri biba biri iruhande rw’aho hantu umuntu aba arimo avura.’’

‘‘Bisaba ubushishozi kugira ngo ubashe gutanga imirasire ihagije yangiza ahari ikibyimba itangije ku ruhande. Igice kinini cy’abarwayi bajyaga hanze kwari ugushaka radiotherapy, ariko ubu ntawe ukijyayo bavurirwa hano.’’

Kuri iri vuriro rukumbi rivura cancer hifashishijwe uburyo bwa Radio therapy, Cancer 2 za mbere zimaze kuvurwa hakoreshejwe ubwo  uburyo ni Cancer y'inkondo y'umura na Cancer y'ibere, mu gihe ku bagabo ari cancer ya Prostate n'izifata mu bice byo mu buhumekero.

Dr.Mugenzi asobanura ko kwivuza hakiri kare byongera amahirwe yo gukira.

Ati ‘‘Hejuru ya 95%, umurwayi aba afite amahirwe yo gukira, ibyo biba ari uko umurwayi yisizumishije hakiri kare, nta bimenyetso byinshi  biragaragara, ibyo byoroha no mu mivurire kuko mu buvuzi butatu, hari ubwo ubuvuzi bumwe buba buhagije ngo umurwayi abe yakira.’’

Ibyiza byo kwivuza cancer hakiri kare byemezwa kandi na Philippa Kibugu, umaze imyaka 27 akize cancer y’ibere, yanahitanye mukuru we.

Agira ati  ‘‘Namenye ko mfite cancer hakiri kare kuko nari nyifiteho amakuru, nari nziko nubwo mfite cancer ikaba ari indwara yica, ntagomba gucika intege, cancer s’igihano cy’urupfu, iyo umuntu yitaweho, akavurwa neza, akira kuko ntabwo ari umuvumo umuntu aba yaratewe n’ abantu.’’

Ikigo "Rwanda Cancer Center" kivuga ko kuva cyatangira kimaze kuvura abantu hafi 1000 hakoreshejwe uburyo bwa Radio therapy, abarenga 50% byabo kuri ubu bakaba barakize.

Ku munsi hakirwa abarwayi bagera kuri 70 baje muri iyi gahunda, ni servisi umurwayi ahabwa mu gihe gikurikiranye akoresheje ubwishingizi afite burimo n'ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Sante.

Iki kigo kimaze no kuvura abarwayi 650 hakoreshwejwe uburyo bwo kubatera imiti buzwi nka Chemiotherapy.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama