AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Iya 7 Mata 1994, itariki ishimangira ko jenoside yari yarateguwe

Yanditswe Apr, 07 2022 21:43 PM | 22,346 Views



Mu gihe u Rwanda n'isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 28  jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu bacitse ku icumu  mu Mujyi wa Kigali basobanura ko itariki ya 7 Mata  ifatwa nk'intango y'urugendo rw'itotezwa no gutakaza abagize imiryango yabo.

Ku rundi ruhande bavuga ko bakomeje gufatanya n'abandi banyarwanda mu rugendo rwo guteza imbere igihugu.

Tariki ya 7 Mata mu mwaka wa 1994, umunsi ukurikira ijoro ry'ihanurwa ry'indege y'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana. Ni itariki Mutabazi Martin wari ufite imyaka 27  anatuye muri komine Kanombe n'ubu akaba ari ho agituye, ashimangira ko ari bwo umugambi wa jenoside watangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro bigizwemo uruhare n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu, ariko ku rundi ruhande ngo hari hasanzwe ibimenyetso bya jenoside.

Yagize "Muri iryo joro abantu begereye hariya kwa Habyarimana baraye bapfuye kuko hari hakikijwe n'ingo z'abatutsi, abitwa ba Murasira, ba Liyasi. Kuri 7 byari byasakaye na radio zitangiye kubivuga, ubwo abasirikare bose basohotse mu kigo, Aba GP barica bafatanyije n'abaturage kuko hari micro yanyuze hariya ku muhanda wa 12 ivuga ngo ntihagire uhunga."

Si mu gace ka Kanombe gusa hahise hatangira ubwicanyi butijwe umurindi n'uko hari hanegereye ikigo cya gisirikare, ahubwo  no mu bindi bice bigize Umujyi wa Kigali abatutsi bakomeje guhigwa, gutotezwa no kwicwa uhereye mu rukerera rw'itariki ya 7 Mata.

 Uwitije Alexandre na we yari atuye ahitwa CEJM mu Murenge wa Kigarama ubu ni mu Karere ka Kicukiro; ashimangira ko iyi tariki ayifata nk'intangiriro y'urugendo rwo gutotezwa kuko ari nabwo yabuze abagize umuryango we bose.

Yagize ati "Amasasu yaracicikanaga cyane, amafirimbi, noneho twari duturanye n'impuzamugambi, urubyiruko rwa CDR rwabaga hano CEJM.  Itariki ya 7 nyifiteho amateka mabi n'urwibutso rubi cyane kuko icyo gihe ni bwo natangiye urugendo rwo kubura umuryango: nakubwiye ko hano twari abantu 9 ariko ubu ni jye uriho jyenyine. Iyo tariki ni bwo nabonye abantu batangira kudusenyera; iyi nzu mubona bayishyize hasi ndongera ndazamura bushya, icyo gihe ni bwo natangiye kubundabunda, ntangira kwihisha umunsi wose watangiye nkangutse sinongeye gusinzira kugeza jenoside ihagaritswe."

Inyandiko ya Ministeri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), igaragaza ko tariki ya 7 mata mu 1994 habaye ibitero byari bigamije kwica abatutsi bari bahungiye kuri stade Amahoro cyane ko hari harinzwe n'ingabo za Loni zizwi nka Minuar, muri centre christus i Remera ndetse ubwicanyi bukorwa ku buryo bw'indengakamere mu bice bya Kanombe ahaguye abatutsi barenga 800.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali na ho ubwicanyi bwarakomeje nko mu bice bya Kacyiru, Kimihurura n'ahandi.

Kuri iyi tariki ni bwo kandi hishwe Agatha Uwiringiyimana wari  Minisitiri w'Intebe wari uzwiho kurwanya ibitekerezo by'ivangura byari muri guverinoma icyo gihe, hanicwa abasirikare 11 b'Ababiligi bari mu butumwa bw'ingabo za Loni mu Rwanda buzwi nka MINUAR  ndetse n'abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside bashwe kuri iyo tariki; aba twavuga nka Kavaruganda Joseph wari ushinzwe kurinda itegeko nshinga, abari bakuriye amashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi nka Nzamurambaho Fredaric wa Psd, Landouard Ndasingwa wa PL n'abandi.

Usibye mu mugi wa Kigali abatutsi bahise bicwa ku ikubitiro ku itariki ya 7 Mata, hirya no hino mu maperefegitura naho abututsi bakomeje kwicwa nko muri perefegitura ya Gitarama, iya Gisenyi, iya Cyangugu, iya Ruhengeri, iya Kigali ngari n'ahandi. Iki kikaba ari ikimenyetso cy'uko umugambi wa jenoside wari warakwijwe mu gihugu hose mbere.

Ku rundi ruhande ariko abacitse ku icumu rya jenoside basobanura ko bataheranywe n'agahinda ahubwo ngo bakomeje gufatanya n'abandi mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Mu gihe jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaga, umunsi ku wundi buri gace kari gafite umwihariko wako mu mateka ya jenoside kugeza ihagaritswe ndetse hakanashimwa intambwe igihugu kimaze guterwa mu kwiyubaka.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage