AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Itsinda ry'abadepite bo muri Liberia riri mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Oct, 28 2019 11:33 AM | 8,495 Views



Itsinda ry'abadepite bo mu gihugu cya Liberia bayobowe na Hon. Acarous Gray bari mu rugendoshuri mu Rwanda, bakiriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille, baganira ku mikorere n'imikoranire y'inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Perezida w’Umutwe w’abadepite yabasobanuriye imikorere y'Inteko ishinga Amategeko n'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, yahitanye abarenga miliyoni, ndetse n'uko nyuma u Rwanda rwiyubatse, Abanyarwanda bagahitamo gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry'igihugu.

Yaberetse uburyo u Rwanda ruteza imbere umugore mu nzego zitandukanye z'ubuzima harimo no guhindura imyumvire. Uku kudaheza umugore muri gahunda iyo ariyo yose ngo bikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere.

Aba badepite bo muri Liberia bashimye uburyo bakirwe mu Rwanda, bagaragaza ko baje kurwigiraho ingamba zigamije iterambere rwagiye rufata n'ibindi bitekerezo byafasha igihugu cyane cyane mu guteza imbere no kongerera umugore ubushobozi. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira