Yanditswe Nov, 28 2021 10:36 AM | 39,617 Views
Kuri iki Cyumweru, itsinda ry'abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Amajyepfo rigizwe n'abaminisitiri, abadepite ndetse n'abayobozi bakuru mu ngabo na Polisi by'iki gihugu basuye ikigo cya Mutobo giherereye mu karere ka
Musanze.
Basobanuriwe uko iki kigo kinyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo cyashinzwe n'intego zacyo, aho abanyuzwamo uretse kwigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda , uburere mboneragihugu bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Iri tsinda ryatangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda ku wa Gatandatu, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse basura n'umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi.
Kuri uyu Mbere bazatangira
gukurikira amasomo arebana n'ubwiyunge nyuma yo kuva mu ntambara, kubaka amahoro
ndetse n'ituze mu kigo Rwanda Peace Academy, iki akaba ari nayo gahunda nkuru yabazanye mu
Rwanda .
Ikigo cya Mutobo kimaze kunyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo bagera ku bihumbi 12, aba bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe.
Hakiyongeraho abarimo guhabwa amasomo ubu bari mu byiciro bya 67 , 68 na 69 bakaba ari 729.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru