AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Itsinda ry'Abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Epfo ryasuye ikigo cya Mutobo

Yanditswe Nov, 28 2021 10:36 AM | 39,617 Views



Kuri iki Cyumweru, itsinda ry'abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Amajyepfo rigizwe n'abaminisitiri, abadepite ndetse n'abayobozi bakuru mu ngabo na Polisi by'iki gihugu basuye ikigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.

Basobanuriwe uko iki kigo kinyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo cyashinzwe n'intego zacyo, aho  abanyuzwamo uretse kwigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda , uburere mboneragihugu bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Iri tsinda ryatangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda ku wa Gatandatu, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse basura n'umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi.

Kuri uyu Mbere bazatangira gukurikira amasomo arebana n'ubwiyunge nyuma yo kuva mu ntambara, kubaka amahoro ndetse n'ituze mu kigo Rwanda Peace Academy, iki akaba ari nayo gahunda nkuru yabazanye mu Rwanda .

Ikigo cya Mutobo kimaze kunyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo bagera ku bihumbi 12, aba bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe.

Hakiyongeraho abarimo guhabwa amasomo ubu bari mu byiciro bya 67 , 68 na  69  bakaba ari 729.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage