AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Itorero ry'Abangilikani ryafunguye diyosezi nshya i Karongi

Yanditswe Jul, 27 2020 11:03 AM | 45,001 Views



Itorero Anglikani ry'u Rwanda ryafunguye diyosezi nshya  ya Karongi, hanimikwa musenyeri mushya wayo Jean Pierre Methode Rukundo, wavuze ko afite intego yo guharanira indangagaciro zibereye imiryango mizima.

Umuhango yo gutangiza ku mugaragaro Diyoseze nshya  ya Karongi mu itorero Anglican ry'u Rwanda no kurobanura musenyeri wayo wa mbere Jean Pierre Methode Rukundo wabereye mu kibuga cya IPRC Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Diyoseze ya Kivu ifite icyiro mu karere ka Rubavu ,imwe muri 2 ziheruka gushingwa, niyo yibarutse diyoseze ya Karongi. Bamwe mu ba Kristo mu b' itorero Anglican ry'u Rwanda by'umwihariko ababonye diyoseze nshya n'umwepisikopi wayo bavuga ko ibi bishimangira gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Nyuma yo gushyikirizwa inkoni y'ubushumba,Musenyeri Jean Pierre Methode Rukundo yagaragaje ko mu mirimo ye azibanda ku gutegura imiryango mizima y'ejo hazaza no guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe habungwabungwa ibidukikije.

Arch Bishop Laurent Mbanda umuyobozi w'itorero Anglican ry'u Rwanda avuga ko itorero ryishimira kwaguka kwaryo.

Umuhango wo kwimika musenyeri mushya wa Diyoseze ya Karongi wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Umuyobozi  w'urwego  rw'imiyoborere Dr Usta Kaitesi avuga ko itorero rikwiye kuba umusemburo w'impinduka ziganisha abayoboke aheza.

Diyoseze nshya ya Karongi ije yiyongera ku zindi diyoseze 11 itorero Anglican ry'u Rwanda ryari risanzwe rifite.Ni itorero rifite aba Kristo basaga miliyoni.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #