Yanditswe May, 23 2016 15:55 PM | 3,258 Views
Itegeko ryemerera abagore bibarutse kuruhuka ibyumweru 12 ndetse bakabona n’umushahara wabo wose ryasohotse mu igazeti ya Leta. Iki cyemezo cyashimishije benshi mu bagore bemeza ko iri tegeko rikuyeho imbogamizi bahuraga nazo.
Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta N°003/2016 yo ku wa 30/03/2016 ryemerera umugore wabyaye kuruhuka amezi atatu ndetse akanahabwa n’umushahara we wose.
Ukurikije uko itegeko risimbuwe ryari rimeze Umugore wabyaraga yahembwaga ibyumweru bitandatu umushahara we wose, ibindi bitandatu bisigaye agahabwa kimwe cya kabiri cyawo cyangwa se agahita agaruka ku kazi kugira ngo utazagabanywa.
Ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganirize RSSB kivuga ko amafaranga 0,6% ari wo musanzu uzajya utangwa mu Ishami ryo guteganyiriza ababyeyi muri RSSB, aho buri kwezi umukozi wese azajya akatwa 0,3% n’umukoresha agatanga 0,3%.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru
Umusomyi
Iyi nkuru ntabwo isesenguye. Ibikubiye muri iri tegeko bitangira gukurikizwa ari uko umugore amaze nibura ukwezi kumwe akatwa ariya mafaranga ajya muri RSSB May 25, 2016
Hitimana Philippe
RSSB nisobanure neza ibi bintu: Ese ni buri mukozi wese yaba umwana, umugabo, umugore ,umukobwa cg umusore uzajya atanga ariya 0.3%? Bizatangira ryari? Declarations zizajya zikorwa zite? Dukeneye ibisobanuro byimbitse vuba hato ejo tudacibwa amande kandi tutarahawe ibisobanuro kare. Dec 04, 2016