Yanditswe Jun, 19 2021 18:08 PM | 86,832 Views
Nubwo bimwe
mu bikorwa byakomwe mu nkokora n’ingaruka
z’icyorezo cya covid 19, Umujyi wa Muhanga wongerewe umuhanda wa
kaburimbo wa kilometero 1.5 kuko wasoje ku gihe ikorwa ry’imihanda.
Abatuye mu Karere ka Muhanga na Huye bavuga ko batatekerezaga ko uduce batuyemo twashyirwamo kaburimbo ibi bikaba byarahinduye ubucuruzi.
Ikorwa ry’ibirometero 12 bya kaburimbo mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye mu mugi wa Muhanga by’umwihariko mu duce twitaruye umugi ryahinduye isura y’imiturire, ndetse ubucuruzi bugakorwa ku manywa na nijoro.
Aka karere karangije imirimo ku gihe bigaha amahirwe yo kongezwa kilometero 1 n’igice.
Sosiyete zikora zikora iyi mihanda zivuga ko kwihutisha imirimo binaturuka ku kuba ibi bikorwaremezo biba bikenewe cyane n’ubwo byakomwe mu nkokora na covid 19 aho hasabwa gukoresha abakozi bacye.
Yang Zhi Hang ukorera CRBC yagize ati “Kugeza ubu twamaze kumurika umuhanda mu buryo bw’agateganyo, ndetse ubu dufite certificate bivuze ko ibikorwa byarangiye 100%. Tuzi kandi ko icyiciro cya 3 kizatangira nko mu kwa munani cyangwa ukwa cyenda. Ari jye na sosiyete nkorera China Road twifuza kongera gukora iyi mirimo.”
Abatuye muri uyu mujyi ndetse n’abawugenda basobanura ko kuba utari kure ya Kigali biwuha amahirwe yo gukomeza kwaguka mu miturire n’ubucuruzi biturutse kuri ibi bikorwaremezo bikenewe na benshi.
Mu mirenge ya Mukura na Ngoma mu Mujyi wa Huye na yo yashyizwemo imihanda ya kaburimbo ingana n’ibilometero 11.9 kandi iracanirwa. Abahatuye barimo n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bashimangira ko nta nzozi bigeze bagira z’uko utu duce twagezwamo ibi bikorwa.
Ubuyobozi bw’uturere twa Muhanga na Huye busobanura ko imigi yunganira Kigali izakomeza kwitabwaho kugira ngo ihindure ubuzima bw’abayituye bityo iterambere ry’ubukungu bwayo naryo rizamuke kurushaho.
Muri gahunda yo gukomeza kongera ibikorwaremezo mu mijyi yunganira uwa Kigali, guhera mu kwezi kwa 7 uyu mwaka Akarere ka Muhanga kazakorwamo indi mihanda ya kaburimbo ku birometero 6.9 na ho Huye izakorwemo ibirometero 4.9 bikajyana no gutunganya za ruhurura n’inzira z’abanyamaguru.
Jean Claude Mutuyeyezu
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru