AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Isura nshya y’Umujyi wa Musanze nyuma y'imyaka 3 uvugururwa

Yanditswe Sep, 28 2020 11:20 AM | 114,683 Views



Umujyi wa Musanze nyuma y’amavugurura amaze imyaka itatu atangijwe mu bice byawo bitandukanye, abawuzi mu myaka yo hambere n’abawukoreramo kuri ubu bahamya ko ari umujyi utanga icyizere kandi uri ku muvuduko ushimishije mu iterambere.

Umujyi wa Musanze uherereye mu gace karangwamo ibyiza nyaburanga binyuranye bikurura ba mukerarugendo nk'ibirunga bituwe n'ingagi zisigaye hake ku isi. Gakikijwe kandi n'ibiyaga bifatwa nk'impanga, ‘’twin lakes’, Burera na Ruhondo.

Muri 2020, isura Musanze ifite ihabanye kure n’isura yahoranye ikitwa Ruhengeri, izina ryasigaranywe n'akagari. Isura y'uyu mujyi yagiye ihindurwa ahanini n'imyubakire n'imiturire ndetse n'ibikorwaremezo bigezweho.

Uvuze Musanze uyu munsi, ikiza mu mitwe ya benshi ni ingagi n’ibirunga nk’umujyi w’ubukerarugendo; aho kuri ubu ku ruhande rw’u Rwanda ingagi ari 360. Ibirayi ni ikindi kisanisha na Musanze.

Iki gihingwa shingiro, nibura ku mwaka, impuzandengo y’umusaruro ni toni ibihumbi 160 ku buso bukabaka hegitari ibihumbi 8000. Nubwo ukuri kwa none ari uko kuri, ngo hambere nyamara ibirayi ntibyavugwaga kuko ibihingwa byari ku isonga byari kawa n’ingano. Ibi bihingwa byombi ngo ni byo byabaye  mbarutso y'iterambere ry’umujyi tuvuga ubu.

Ibereshi mu 1978 ni ko gace ka mbere k’umujyi kubatswe maze gatuzwamo abayislamu bakuwe ahitwaga mu Kimiriro hafi n’umugezi wa Kigombe ahari hubatswe inzu y’umwami Mutara III Rudahigwa.

Inzu ya mbere y’ibati yubatswe aha mu ibereshi ikaba yari iy’uwitwaga Ndangari Hassan wari umucuruzi wafunguye iduka bwa mbere mu mujyi nk'umunyarwanda dore ko muri icyo gihe amaduka yari ay’Abarabu.

Witwaga umujyi ariko mu by'ukuri nta mujyi udafite ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Mbere y’umwaka wa 2000, imihanda 2 ya km 1.5 ni yo yarimo kaburimbo. Iyo ni uwaturukaga mu mujyi ugana mu Ibereshi, n’undi wavaga ku Iposita ujya mu Kizungu.

Kuri iyi hiyongeraho umuhanda Kigali-Rubavu wanyuraga mu mujyi rwagati.

Abari bafite amazi bari mbarwa,  ntibarengaga ingo 2500 kugeza muri 2000 uvuye mu 1987 ubwo  hatunganywaga isoko ya Mutobo hanubakwa n’uruganda rw’amazi.

Muri 2020 Umujyi wa Musanze ufite isura nshya. Imihanda hirya no hino ireshya na km 24 yaruzuye indi irimo kubakwa ishyirwaho n’amatara.

Bihabanye n’imyaka 1987 na 2000, uyu munsi, ingo ibihumbi 16 zifite amazi meza kandi hari ikizere ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera kuko kuri ubu hari kubakwa ibigega 5 bifite ubushobozi bwa m3 ibihumbi 5000 buri kimwe, ibigega bije kunganira ibindi  4 bya m3 ibihumbi 3600, ibi byari byarubatswe mbere ya 1990, inyubako n’inzu z’amagorofa zirazamurwa ubutitsa, ubushabitsi bushinze imizi mu bijyanye n’amahoteli, ubucuruzi, amacumbi, utubari, inganda, station, imirimo mito n’iciriritse; kandi n’ibindi bikorwaremezo birimbisha umujyi birisukiranya.

Ku batuye mu mujyi wa Musanze ndetse n’abawukoreramo babona impinduka no kwiyuburura kwawo bitanga ikizere cy’ejo hazaza.

Abikorera ni bamwe mu bagize uruhare runini mu iterambere ry’umujyi wa Musanze cyane cyane uhereye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amavugurura y’umujyi wa Musanze, ahanini mu birebana n’inyubako zigezweho ni bo bari ku isonga ryayo. Nubwo aba bikorera bataresa umuhigo wo kuvugurura umujwi wose nk’uko babyiyemeje ariko ngo mu gihe cya vuba ibitarakorwa nabyo babishyizemo imbaraga ngo byihute. Nkuko Perezida w’urugaga rwabikorera mu karere ka Musanze Turatsinze  Straton abivuga.

Hotel ni ikindi cyiciro cyajyanye n’umuvuduko w’iterambere ry’umujyi. Muri Musanze uyu munsi habarurwa 38 zivuye kuri 2, Hotel Muhabura na Hotel Urumuri ni zo zari zihari zonyine kugeza mu mwaka wa 2000.

Amashuri makuru na za kaminuza byariyongereye, station za essence mu mujyi zimwe zaravuguruwe hubakwa n’izindi nshya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko  ibikorwaremezo byubatswe ndetse n’ibiteganywa kubakwa, byose bisanishwa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi  kuri ubu cyanavuguruwe kikaba kizamurikwa mu minsi ya vuba.

Hari indi mishinga migari akarere ka Musanze gafite kandi kizeye ko izihutisha iterambere ry’umujyi aho imwe muri iyo yatangiye kandi yitezweho guha indi sura uyu mujyi.

Akarere ka Musanze gafite ubuso  bwa km2 530.4, gatuwe n’abasaga ibihumbi 408 batuye mu mirenge 15 ikagize. Igice cy’umujyi gusa gituwe n’abasaga ibihumbi 120 bagenda biyongera umunsi ku wundi kubera ibikorwaremezo birimo kongerwamo bijyanye na gahunda y'imijyi iyingayinga uwa Kigali, secondary cities. Uyu mujyi kandi ni isangano ry’uturere twa Nyabihu, Burera na Gakenke, ibyongera umubare w’abakirirwamo kabone n'iyo batakararamo.

Ally MUHIRWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura