AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Isuku irarimbanyije mu marembo ya Kigali hitegurwa CHOGM

Yanditswe Mar, 04 2020 18:51 PM | 12,476 Views



Mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kuzakira inama ihuza ibihugu bivuga icyongereza CHOGM, abatuye Umujyi wa Kigali baravuga ko umusanzu wabo ari ugukomeza kunoza isuku mu buryo budasanzwe kandi bagakumira icyorezo cya coronavirus.

Harabura amezi atatu ngo u Rwanda rwakire inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’. I Kigali, imyiteguro irarimbanyije. Ku bahatuye, isuku ni yo iri imbere

Umuturage witwa Ishimwe Papy avuga ko isuku ari yo bashyize imbere, aho ashimangira ko iyi nama izasanga u Rwanda rusukuye ku rushaho.

Ati “Isuku, ubwacu ni twe ba mbere bireba, icyambere bo bazajya kuhagera bamaze kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirangwa n'isuku, ni ukuvuga uhereye mu midugudu mu mirenge, mu ngo mu mihanda ubu tumeze neza nta kibazo. Ibyo turimo ni utwo  kongeraho gato gusa cyane ko isuku yo tuyihorana.”

Maniriho Charlotte we yagize ati “Igihugu kizaba gikeye, kuko turakora isuku ku mubiri no ku mihanda hose. Gusuhuzanya ntibicyemewe, ni uguhura n’umuntu uti waramutse ugatambuka mbese mu buryo bwo kwirinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera unyurwamo n’abavuye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Murekatete Patricie, agaragaza ko hari n’impinduka iyi myiteguro igenda izana

Ati « Mwarabibonye ko turi gutera indabo, aho zasimbuye pasiparumu, ibipangu by’abaturage twabasabye kubaka ibisa, ibiri kubakwa ubu bifite igishushanyo kimwe aho bitagomba kurenza metero 2 kikaba gifite amagiriyaje ameze nk’amadirishya ndetse n'amarangi asa. »

N’ubwo bimeze gutyo ariko, imyiteguro iranajyana gutekereza ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu Karere ka Gasabo Mudaheranwa Nyirimbibi ati « Ni cyo kintu gisigaye kivugwa mbere y’ibindi biganiro ibyo ari byo byose. Ni ukuvuga ngo amakuru dufite tuyageza ku baturage cyane cyane kuriya kuntu biri kugenda byiyongera mu bindi bihugu  ariko cyane cyane tubasaba noneho ikintu cy’isuku kuko ari cyo kiri basic. Hari ibyo twakoze dushyiraho uburyo bwinshi bwo gukaraba, aho tutabisanze tuhashyira amabwiriza ahita abishyiraho. » 

Iyo nama biteganyijwe ko izabera i Kigali kuva ku itariki ya 22  kugeza kuya 27 Kamena 2020, ikaba igiye kuba ku nshuroya 26. Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ni urwa kabiri ruyakiriye n’ubwo rwinjiyemo mu 2009.

Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize