AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

INTERVIEW: Israeli yafunguye Ambassade mu Rwanda

Yanditswe Apr, 01 2019 21:10 PM | 7,106 Views



Igihugu cya Israeli cyafunguye Ambassade mu Rwanda; ubusanzwe inyungu za Israeli mu Rwanda zari zihagarariwe na Ambasaderi ufite icyicaro muri Ethiopia

Ministre w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Richard Sezibera yavuze ko umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Israeli bishingiye ku bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’umutekano.


Yanavuze ko ubu hariho ibiganiro byo gushaka uburyo RwandAir yatangira kujya i Telaviv. Umuyobozi muri Ministere y’Ububanyi n’Amahanga ya Israeli  Yuval Rotem yavuze ko Israeli igarutse muri Afurika kandi ko u Rwanda ari imbuto yo kwaguka kw’ibikorwa byayo muri Afurika.

Hari hashize imyaka umunani Israel idafungura Ambassade nshya muri Afurika.

Ambasaderi Ron Adam niwe ugiye kuba Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda. Mu kwezi kwa 2 yashyikirije Perezida wa Republika Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagarari Israel mu Rwanda. 

Mu myaka 50 ishize nta Ambassade ya Israeli yigeze iba mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira