AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Israel yatangiye gutangira viza zayo mu Rwanda

Yanditswe Sep, 20 2019 15:53 PM | 9,237 Views



Igihugu cya Israel cyatangiye gutangira viza zacyo mu Rwanda, ikaba ari gahunda yitezweho kongera umubare w'Abanyarwanda n'abaturage bo muri aka karere berekezayo.

Hashize igihe Abanyarwanda bifuza kujya mu gihugu cya Israel bifashisha ambasade z'icyo gihugu muri Kenya na Ethiopia kugira ngo babone icyangombwa kibemerera kwinjira ku butaka bw'icyo gihugu, cyizwi nka viza. Cyakora nyuma y'amezi make gifunguye ambasade yacyo i Kigali, yatangiye gutangira visa  mu Rwanda, ibintu bamwe mu bageze muri icyo gihugu n'abifuza kukijyamo bakiranye yombi.

Umunyekongo Bishop Meleck Obed Mukendi, we asanga aya ari amahirwe no ku baturage b'akarere u Rwanda ruherereyemo.

Yagize ati "Ubusanzwe byabasabaga kujya i Nairobi kuko ni ho bafatiraga viza, baba ab’i Goma, Kisangani n’abo mu zindi ntara nka Ituli. Ariko kuva mu Rwanda hafungurwa Ambasade ya Israel, bigiye kunyorohera kuzana abagenzi bifuza kujya muri Israel by'umwihariko dukoresheje Rwandair nanashimira cyane nkanashimira perezida wacu mushya wemeye ko Rwandair ikorera muri Kongo." 

Iyi serivisi izajya itangwa na Ambasade ya Israel mu Rwanda binyuze mu kigo mpuzamahanga GOTELL World Class Exposures. Umuyobozi wacyo Betty Mahugu, avuga ko bari mu biganiro na ambasade ya Israel kugira ngo ibihugu byo mu karere bisabira izo serivisi i Kigali byiyongere.

Yagize ati "Turi mu biganiro na Ambasade ndetse na minisiteri muri Israel kugira ngo badufashe dutange serivisi ku rwego rw’aka karere. Turizera ko rero tuzaha serivisi abantu bo mu bice bya Goma, Bukavu, ndetse n’u Burundi."

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, agaragaza ko gutangira izi serivisi i Kigali bizongera umubare w'abatuye aka karere berekeza mu gihugu cye, ibintu asanga na we bimuha inshingano ikomeye yo kuzamura mu buryo bugaragara umubare w'abanya-Israel baza mu Rwanda.

Yagize ati "Nshishikajwe no kudatatira igihango, nanashishikajwe kandi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi. Ibyo nshyize imbere kurusha ibindi, ni ugusangira inararibonye rya Israel mu bijyanye n’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, imicungire y’amazi, gucunga umutekano mu by’ikoranabuhanga,"  

Icyibatsi mu mubano wa Israel n'u Rwanda cyazamutse mu buryo bugaragara nyuma y'ingendo z'abakuru b'ibihugu byombi, i Tel Aviv na Kigali. Kugeza ubu u Rwanda rufite Ambasade muri Israel, rukaba igihugu cya 10 muri Afurika Israel ifitemo ambasade nyuma yo kuyifungura i Kigali tariki ya mbere Mata uyu mwaka.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage