AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Isomo Guma mu rugo y'ibyumweru 3 isigiye bamwe mu batuye i Kigali

Yanditswe Feb, 08 2021 07:41 AM | 19,633 Views



Mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali biteguye gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe, baravuga ko mu byumweru 3 bamaze muri gahunda ya guma mu rugo babonye ku buryo batagomba kujenjekera uwariwe wese uzongera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Umujyi wa Kigali mu gihe cya Guma mu rugo, amaduka acuraza bimwe mu bicuruzwa arafunzwe, nta rujya n’uruza rw’abaturage, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziraparitse, muri gare zo muri uyu mujyi nta nyoni itamba.

Abatuye Umujyi wa Kigali, abawukoreramo n’abawugenda bavuga ko ibyumweru 3 bamaze muri gahunda ya Guma mu rugo byabahaye isomo ku buryo batazongera kujenjekera uwari we wese uzarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 yirengagije ingaruka yagize ku banyamujyi muri ibi byumweru 3.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko ibi byumweru 3 bishize, nk’urwego rushinzwe umutekano byabasigiye isomo ry’uburyo bagomba gukoramo n’ingamba nshya bagomba gushyira mu bikorwa mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID19.

Umunyamabannga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcisse avuga ko gukomorera bimwe mu bikorwa byo mu Mujyi wa Kigali na gahunda ya guma mu rugo  byatewe n’impamvu zitanduykanye zirimo n’uko n’imibare yagabanutse ariko ngo haracyari impungenge mu gihe iki cyorezo kigihari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko muri ibi byumweru 2 biri mbere hagiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kurwanya icyorezo cya COVID19, ariko ngo ntibisobanuye ko inzego z'ibanze zikwiye gusinzira, ahubwo ngo hakwiye gukazwa imikorerere n’ubukangurambaga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare mu byemezo bayo, yakomoreye bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ingendo hagati mu mujyi wa Kigali Cyakora guhera kuri uyu wa Mbere ingendo zihuza uturere, n’uturere n’Umujyi wa Kigali ziracyafunze, insengero, utubari ndetse n’amakoraniro n’ibirori na byo birafunze.

Ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe bizajya bifunga ku isaha ya kumi nimwe, mu gihe ku isaha ya saa moya abaturage bose mu gihugu bazajya baba bageze mu ngo zabo

.Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama