AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Isoko rya Rusizi ryatewe umuti, abarikoreramo 500 bapimwa COVID19

Yanditswe Aug, 18 2020 10:23 AM | 50,229 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inzego z'ubuzima zaramutse zitera umuti ibice byose by'isoko ryo mu Mujyi wa Rusizi. Abaricururizamo bose na bo bakaba bagomba gupimwa icyorezo cya COVID19, utipimisha akaba ataza kwemererwa kongera gukora.

 Imirongo ni miremire aho bari gupimira,aho urangije kwipimisha ari guhabwa agapapuro gato kerekana ko yipimishije. Inzego z'ubuyobozi zikaba zabwiye umunyamakuru wacu uri mu mujyi wa Rusizi ko hari bupimwe abacuruzi 500.

Bamwe mu bacururiza muri iri soko bavuga ko hakwiye kongerwa ibikoresho bifasha abantu kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko hakiri icyuho kinini.

Baravuga ko kuri iri soko hakwiye kubakwa urukarabiro rufite amazi n'isabune byizana nta we ukozeho, rugasimbura uburyo bwo gukaraba intoki bwifashisha indobo buhari ubu.

Basanga gukarabira ku ndobo bitwara umwanya munini kubera gutegerezanya ndetse igikomeye ngo hari igihe usanga ayo mazi yashizemo ukaba wakwinjira mu isoko udakarabye. 

Na ho gukaraba intoki hakoreshejwe uburyo bw'amazi n'isabune byizana ngo bitwara umwanya muto kandi hagakaraba abantu benshi icyarimwe.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu twibasiwe n’iki cyorezo mu minsi ishize, aho igice kinini cyako cyigeze kujya muri gahunda ya guma mu rugo. Kubera kwirinda ikwirikwira ry’ubwandu, ingendo ziva cyangwa zijya muri aka karere ntizemewe.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko akarere ka Rusizi komyine kari gafite abantu bashya  25 banduye icyorezo cya COVID19.

Muri rusange, imibare y’abandura icyorezo cya COVID19 ikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe mu Rwanda, aho nko mu minsi 4 ishize 340. Imibare ikagaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wibasiwe cyane, aho muri abo bose, wihariye abanduye 278.


MUHIRE Aphrodice



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage