AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Isoko Mpuzamipaka rya Karongi ryabuze abarikoreramo

Yanditswe Aug, 13 2019 09:03 AM | 9,349 Views



Abaturage bo mu Karere ka Karongi bavuga ko Isoko Mpuzamipaka rya Karongi  rimaze igihe ritarema, bitewe n’uko  abacuruzi baje kuricururuzamo babura abaguzi,  bituma barivamo  basubira gucururiza mu isoko riri mu Mujyi wa Karongi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka karongi buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kuba buhagaritse iryo soko, kuko buri mu biganiro n’urugaga rw’abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo bemeranye ibicuruzwa byazanwa muri iryo soko bishobora gukurura  abaguzi.

Inyubako y’iryo soko yaruzuye ariko ubwo twarigeragaho twasanze, nta muntu n’umwe uhatambuka, imiryango y’iyo nyubako ifunze, cyokora hari icyumba kimwe cyari gikingiranyemo  imifuka y’ifu y’ibigori ya Kawunga.

Abaturage twasanze hafi aho  bari mu bikorwa by’uburobyi, bavuga ko iri soko rimaze amezi arenga ane ritarema, bitewe n’uko abacuruzi barigezemo babura abaguzi, bahita basubira gucururiza mu isoko rya Karongi.

Umuturage witwa Rutayisire Emmanuel yagize ati “Njye we mbona ritazarema, kuko sinzi ukuntu azazana ibintu hano muri iri soko, agatanga amafaranga ye, ibintu akabisubiza mu mujyi, ntabwo rizarema, kuko abakiriya ntaho baturuka, baturukahe se? Ko abantu batuye hano ari bake.”

Na ho Sibomana Patrick ati “Uko numva ngo iriya miryango yose irafashe, ariko bagerageje kuzana ibintu ariko ntihagira ababigura, nina yo mpamvu ubona umuntu umwe ukirimo.”

Rutayisire avuga ko hari abacuruzi bazanye ibicuruzwa bamara igihe nta baguzi bahitamo kubisubiza mu mujyi.

Ati “Bazanye toni 10 z'ibirayi, yarazizanye zamaze hafi ibyumweru bitatu ntawubigura, abizananye na kawunga, nyuma yongeye abisubiza mu mujyi.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko kuba iri soko mpuzamipaka rya Karongi ritarimo gukora ari amahirwe arimo kubacika bitewe nuko bari babonye uburyo bwo kwagura ubucuruzi bwabo binyuze mu  guhahirana n’abandi baturage by’umwihariko abaturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ihana imbibe n’Aka karere ka Karongi.

Uwimana Innocent ati “Twari tubonye isoko riri bugufi, ariko niba  ryarabuze abaricururizamo kuritwe n'igihombo, kuko twari tubonye aho kugurira hafi, ndetse tukorohereza n’abo banyamahanga bakaza kugira ibyo bazagucururiza hano, natwe bakatugurira, ariko ntabwo tuzi impamvu urwo rujya n'uruza rutarakorwa.”

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu Bagwire Esperance avuga ko bahagaritse iri soko mpuzamipaka rya Karongi bitewe nuko igisenge cyari cyangiritse, ndetse ngo bari bakiri kunoza  ibiganiro hagati y'abikorera bo mu bihugu byombi kugira ngo bemeranye ibicuruzwa byagurishirizwa muri iryo soko.

Yagize ati “Ntabwo twari kwemera ko bakorera mu isoko rimeze nka chantier, ikindi nuko abanyekongo na bo ntiturumvikana, kuko ntibaza ku buryo buhagije, ntiturumvikana ku bicuruzwa tuzashira hariya mu isoko, kuko baracyaza nkabaje kureba amatungo gusa, ntabwo baratangira kuza baje  guhaha ibicuruzwa bitandukanye, ubu turiho turategura urugendoshuri  rwa PSF, bakazajyayo hanyuma bamara kubyumvikana ibikorwa bigatangira.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buvuga bufite umushinga wo kubaka icyambu kizajya cyomokeraho ubwato bunini, buzajya bworoshya ubwikorezi bw'ibicuruzwa binyuzwa mu Kiyaga cya Kivu bikagurishirizwa muri iryo soko.

Iri soko mpuzamipaka rya Karongi ryubatswe ritwaye amafaranga arenga miliyari imwe n'igice z'amafaranga y'u Rwanda, imirimo yo  gusoza kuryubaka yararangiye mu mwaka ushize wa 2018. Rikaba rifite imyanya irenga 80 yo gucururizaho, harimo ahakorera ikigo cy'imari, ubugeni,imurikabikorwa, ububiko, ahagurishirizwa inyama, ndetse n'izindi  nyubako eshatu  zagenewe kugurishirizwamo amatungo magufi.

                                                 Umuturage witwa Rutayisire Emmanuel 

Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama