AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ishusho y’izamuka ry’umusaruro mu gihembwe cy’ihinga 2020 A

Yanditswe Jul, 29 2020 10:34 AM | 48,124 Views



Abacuruzi b'umusaruro w'ubuhinzi ukomoka mu Rwanda basobanura ko ibiciro by'ibicuruzwa bimwe na bimwe nk'ibirayi byazamutse muri iyi minsi bitewe n'uko ari bike ku isoko.

Gusa ibindi bihingwa nk'ibitoki byaramanutse mu biciro bitewe n'uko byeze ari byinshi muri iki gihe. Ikigo cy'Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko umusaruro w'umuceri wagabanutse ku gipimo cya 12% n'ubwo nta ngaruka byagize ku biciro.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'ibarurishamibare bugaragaza ko mu gihembwe cy'ihinga cya  2020 A bimwe mu bihingwa umusaruro wabyo wazamutse, nk'ibigori heze toni hafi ibihumbi 354 hakaba harabaye inyongera ya 7% ugereranije n'igihembwe nk'iki cy'umwaka wa 2019.

Imyumbati yo heze toni ibihumbi 578, zikaba zariyongereyeho 11% ugereranije n'umwaka wabanje mu gihe nanone habonetse toni miliyari 1 n'igice kimwe w'ibitoki bingana n'inyongera ya 8% ugereranije n'umwaka wa 2019 igihe nk'iki.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi mu Kigo cy'ubuhinzi n'ubworozi (RAB) Dr Bucagu Charles asobanura ko mu byatumye umusaruro uzamuka muri kiriya gihembwe cy'ihinga ariikoreshwa ku gipimo cyo hejuru ry'imbuto z'indobanure ryazamutse ku gipimo cya 35.2%, na ho ikoreshwa ry'ifumbire rikaba ryarazamutse ku mpuzandengo ya 21.7% ugereranije n'umwaka ushize.

Gusa ngo umusaruro w'umuceri n'ibishyimbo waragabanutse kubera imvura nyinshi yaguye igatuma byangirika.

Imibare irerekana kandi ko umusaruro w'umuceri wari kuri toni ibihumbi 52, ugereranije n'igihemwe cy'ihinga A 2019 n'icya A 2020 habayeho igabanuka rya 12%. Ibishyimbo byo heze toni ibihumbi 226 bikaba byaragabanutseho 10% mu gihe umusaruro w'ibirayi heze toni ibihumbi 635 ukaba waragabanutse ku gipimo cya 8% ugereranije n'umwaka wa 2019.

Abacuruzi basobanura ko ibiciro by'ibirayi biri hejuru, ibishyimbo byo ngo nta kirahinduka mu gihe ibitoki byamanutse bikaba bitarenga amafranga 150 ku kilo.

Ku runde rw'abaguzi, ngo kuba hari umusaruro utarabonetse uko byari biteganijwe ngo byateye impinduka  ku biciro bya bimwe mu biribwa bituma bahitamo kugura ibitarurije ibiciro.

Gusa ku ruhande rw'abacuruzi ngo nanone kuba hari ibindi biribwa byinjira ku isoko ry'u Rwanda biturutse hanze nk'umuceri n'ibindi ngo byagiye byunganira umusaruro w'ibikomoka imbere mu gihugu.

Kuva icyorezo cya coronavirus cyinjira mu Rwanda, serivisi zimwe zabaye zihagaze gukora n'ubwo zimwe zongeye gukomorerwa. Icyokora imirimo irebana n'ubuhinzi ntiyahagaze, ndetse imodoka zitwara imizigo y'ibicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ikaba yarakomeje gutambuka hirindwa ko hatabaho ibura ry'ibiribwa ku masoko, ibi ariko bikaba byarakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda coronavirus.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira