AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ishusho y'ingamba zo kwirinda COVID19 ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali

Yanditswe Aug, 01 2020 10:50 AM | 51,335 Views



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ingendo z'indege zongeye gusubukurwa, ku Kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu imyiteguro y'uburyo abantu bazajya bakirwa hanirindwa icyorezo cya COVID19, yari yose.

Urebesheje amaso, buri kimwe kiri ku murongo kuri iki kibuga cy'indege mpuzamahanga hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ibimenyetso bifasha abantu gusiga intera ihagije hagati yabo byamaze gushyirwa ahantu hose.

Abatanga serivisi aha mu kibuga na bo bavuga ko biteguye cyane kwakira ababagana. Urugero, ikigo Bourbon coffee cyakiraga abarenga 200 ku munsi bagahabwa serivisi zirimo iz'ibinyobwa, baravuga ko imyiteguro yose isa n'iyarangiye.

Niyongira Frank, Umuyobozi w’’Ishami rya Bourbon Coffee yagize ati “Imyiteguro tumeze neza twariteguye dushingiye ku mabwiriza ya MINISANTE ibyo basaba tugomba kuba dufite, dushingiye ku mabwiriza aho dukorera mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya COVID19 hagati y'imeza n'indi twagiye dushyiramo metero imwe n'igice, imeza yakabaye ijyaho intebe enye twashyizeho ebyiri.''

Aha muri Bourbon coffee kimwe n'ahandi hatangirwa servisi ku banyura mu kibuga cy'indege bashyizeho uburyo bwo kwishyura bifashishije ikoranabuhanga. Niba ukeneye kumenya ubwoko bwa serivisi, bateguye uburyo bw'ikoranabuhanga ku buryo ibyo bafite ushobora kubibona muri telefone yawe bataguhaye menu y'urupapuro.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo asobanura ko mu ndege hashyizwemo iby'ingenzi byose bigamije kwirinda COVID19.

Ati ''Icyo tuzakora ni ugusukura neza indege nyuma ya buri rugendo ikoze, imbere mu ndege twateguye ibikoresho bihagije birimo gusukura imbere dukoresheje imiti, twanavuguruye uburyo serivisi mu ndege zizajya zitangwa ku buryo abazitanga n'abazihabwa badakoranaho cyane. ikindi ni ukubahiriza amabwiriza asaba abagenzi kwitwaza nibura umuzigo umwe mu rwego rwo kwirinda abakora ku byo abantu baba bitwaje mu rugendo.''

Umuntu wa mbere wagaragaweho coronavirus mu Rwanda, mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, yari yinjiye mu Rwanda anyuze kuri iki kibuga cy'indege cya Kigali aturutse hanze.

Gusa inzego z'ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko kongera gusubukura izi ngendo nta mpungenge biteye kuko biteguye bihagije.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr. Sabin Nsanzimana ati ''Nta mpungenge dufite ku bijyanye n'ingendo zifunguka ku kibuga cy'indege ahubwo ni amahirwe tugize yo kongera kureba nyuma y'amezi angana atya ingendo zarahagaze, tubifungure tubyigeho turebe nitubona hari n'ikibazo tuzicara tugicyemure nibiba na ngombwa n'izo ngendo tuzigabanye cyangwa tunazongere bitewe na ya mibare tugenderaho.''

RwandAir ni imwe muri sosiyete 7 zikora ubwikorezi bwo mu kirere zigiye kongera kwifashisha iki kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu ngendo zazo. COVID -19 yaje mu gihe RwandAir yari imaze gutangiza ingendo mu byerekezo 29 ku isi, ifite indege 12 zirimo Airbus A330, ebyiri nini zigana mu byerekezo hafi ya byose by'isi.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama