Yanditswe Aug, 07 2020 17:55 PM | 24,503 Views
Abanyura ku Kibuga cy'Indege mpuzamahanga cya Kigali
biganjemo abanyamahanga baravuga ko ingamba zahashyizwe zo kwirinda COVID19 ari hacye bazibonye ku isi bityo bagashima u Rwanda rushyize imbere kurinda
ubuzima bw'abarutuye n'abarugane.
'Uhereye tariki ya 1
z'ukwezi kwa 8 icyumweru kigiye gushira, indege zongeye gusubukura ibikorwa
byazo, RwandAir ni imwe muri sosiyete zongeye gukora, kugeza ubu ikaba igana mu
byerekezo 7 birimo 6 byo kuri uyu mugabane wa afurika na kimwe cyo hanze muri
Dubai. Iyi ni imwe mu ndege igana i Dar es salaam muri Tanzania hame mu ho RwandAir
yerekeza.'
Rutemikirere irahafashe irerekeza mu Burasirazuba bw'u Rwanda Dar es Salaam muri Tanzania, mu bagenzi iyi ndege itwaye barimo umunyarwanda Mbarushimana Maurice Trésor ni umucuruzi, mbere yo kwinjira muri iyi ndege yatugaragarije imbamutima ze ku isubukurwa ry'ingendo zo mu kirere.
Yagize ati "''Ni uburyo bworoshya ubuhahirane hagati y'ingendo z'abantu ndetse n'ibihugu ubwabyo bikanafungura inzira z'ubucuruzi hagati y'abantu bakora ubucuruzi n'abashaka kugira iyo bajya ni ibintu byiza byashimishije abantu bose, twese uri kubibona ntawutanezerewe."
Dusubire inyuma turebe ibibanziriza kwinjira mu ndege aha ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe.
Servisi aha ku kibuga ziratangwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda coronavirus, umugenzi arahabwa serivisi ategeranye n'uyitanga ndetse gukora ku byangombwa bye akabanza gukaraba umuti 'Hand sanitizer'. aho bicara n'aho bahagarara hose bahana intera bakurikije ibimenyetso byahashyizwe.
Ibi byose kandi bibanzirizwa no kwerekana icyangombwa cyemeza ko wapimwe bagasanga nta COVID19 iri mu mubiri wawe. Ese abaturuka hanze y'u Rwanda ibyangombwa byabo bigaragaza ko bapimwe COVID19 byizerwa bite ?
Ernest Mushi ni Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa indege ndetse n'abagenzi bazigana muri RwandAir.
Yagize ati ''Turabigenzura cyane dufite ibyo tugenderaho no kuri icyo cyangombwa baduhaye tureba iyapimwe mu buryo bwa PCR akaba ariyo twemera izindi rero zitandukanye nayo hari ukuntu abagenzi tubayobora neza bakajya gushaka iyujuje ibisabwa.''
Abagenzi banyura ku kibuga cy'indege cya Kigali bishimira izi ngamba ziriho zigamije kubarinda COVID19.
Chang Lim ukomoka muri Koreya y'Epfo yagize ati " Natunguwe cyane. Kuko ibyo nabonye hano i Kigali ahandi nabibonye ni muri Korea y'Epfo. Kuko no muri Korea na ho bashyizeho ingamba nziza cyane zo kwirinda coronavirus, hano rero na ho hari izi ngamba ubona ko zashyizwemo imbaraga, ni ikimenyetso cyiza cy'ubushake mu kurinda abaturage, nagenze mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika no muri Aziya ariko hano hari mu ha mbere bafite ingamba zihamye kandi zubahirizwa uko bikwiye.''
Na ho Lioma Salimini wo muri Tanzaniya yagize ati "''Twabikunze ndetse twanabyishimiye cyane uburyo hano hari ingamba zisobanutse zo kwirinda.''
RwandAir imaze kwigarurira imitima y'abifashisha indege mu ngendo zabo mu bice bitandukanye by'isi. muri byinshi bayishima serivisi nziza iri ku isonga, iyi serivisi batanga bazayibangikanya bate no kwirinda coronavirus?
Mushi Ernest yagize ati ''Ibyo twakoraga mbere nta cyo twakuyeho ku buryo umukiriya ashobora kuza ngo ntabyishimire, icya mbere ibyariho byongereweho bifasha kugira ngo habungabungwe ubuzima bwabo he kugira umuntu uza mu kibuga cyangwa se yurire indege ahakure ubwandu, icyo dukora cyose umukiriya arakimenyeshwa akakerekwa niba ari ibishyashya batamenyereye bakabereka uko bikorwa n'uko bigomba kugenda.''
Kuri ubu RwandAir iragana mu byerekezo birimo ibijya Nairobi, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Cotonou, Libreville, Douala, Lusaka na Dubai. Mbere ya COVID19 iyi sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere yari imaze kugera mu byerekezo 29 gusa ngo urugendo rurakomeje, ibindi byerekezo bazabiganamo bitewe n'ifungurwa ry'ikirere muri ibyo bice.
Abagana RwandAir kuri ubu abenshi baba berekeje mu bice birimo Dubai, ubucuruzi ni bwo ahanini buba bubajyane.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru