Yanditswe Jul, 25 2021 19:14 PM | 33,710 Views
Kuri iki Cyumweru ni ku munsi wa 9 Umujyi wa Kigali
n’utundi turere 8 bishyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, yongeweho indi minsi
5 izahera ku wa 2 w’icyumweru gitaha.
Hari abaturage n’abayobozi bo muri utu turere bemeza ko kongera iyi minsi byari bikwiye kubera ko babonaga n’ubundi ubwandu wa Covid19 bukiri hejuru.
Kuva mu cyumweru cya nyuma cya Kamena kugeza mu cya 2 cya Nyakanga uyu mwaka, imibare y’abantu bashya bandura covid19 yari hagati ya 700 kugeza hejuru ya 900 buri munsi.
Urugero ku wa 23 Kamena abanduye bari 964, abakirwaye ari 6,129, abarembye ari 12, hamaze gupfa 397 mu gihugu hose, mu gihe ibipimo byari bimaze gufatwa byari 1,573, 227.
Umujyi wa Kigali ni wo wari ufite abanduye bashya benshi 326.
Ku itariki 13 Nyakanga abanduye bose hamwe bari 49,808, umujyi wa Kigali wihariyemo 306, abakirwaye bari 14,643 harembye 73, ariko uwo munsi hanapfuye 16.
Bukeye bwaho handuye abantu bashya 934 ijanisha ku bandura riri kuri 17,5%. Uwo munsi inama y’abaminisitiri yarateranye ifata ingamba zirimo gushyira umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 muri gahunda y’iminsi 10 ya guma mu rugo.
Abayobozi ba tumwe muri utu turere bagaragaza ko iyi gahunda yatumye abaturage bakanguka bamenya ubukana bwa Covid19 bakagaragaza n’aho bagiye gushyira ingufu.
Guma mu rugo yatangiranye n’ibikorwa byo gupima Covid19 mu buryo bwagutse bikomeza no mu mpera z’iki cyumweru, i Kigali hapimwa abaturage mu tugali, byakozwe no mu turere 8.
Ku munsi wa 1 w’iki gikorwa habonetse abanduye 1,997 higanjemo abo muri Kigali 1,391 mu bipimo 50,880 byafashwe mu gihugu. Abari bakirwaye bari 15,725 ariko noneho n’abakingiwe biyongereye bageze ku bihumbi 406,004, ubu hiyongereyeho ibihumbi 15.
Gupima muri Kigali byarakomeje ku itariki 18 Nyakanga haboneka abanduye 2,773 Kigali yihariyemo 2,225 mu bipimo 73,608, dore ko yakorerwagamo ibikorwa byo gupima mu buryo bwagutse.
Tariki 19 Nyakanga 2021, Kigali yagize abanduye bashya 140 iza inyuma ya Musanze yari ifite 152.
Abanduye bashya uwo munsi bari 913 mu bipimo 8664 byo mu gihugu hose.
Hapfuye 17 harembye 89 abakirwaye ari 16,523 mu banduye bose hamwe 58,235. Abari bamaze gupimwa bose bari 1,895,926.
Uretse muri iki cyumweru hagati habonetse abanduye bashya 1,309, indi minsi kuva tariki 19 abandura bashya bari muri za 900 ariko noneho Umujyi wa Kigali ufitemo abari munsi ya 200.
Abaturage bagaragaza ko kongera igihe cya guma mu rugo byari ngombwa kugira ngo iyi mibare y’abandura n’abapfa imanuke.
Muri rusange iminsi 8 ishize, isize mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 2,008,242.
Isize kandi Covid19 ihitanye abantu 90 kuri 727 yambuye ubuzima kuva yagera mu Rwanda, naho mu kwezi kose ufatiye tariki 23 Kamena hamaze gupfa abantu 330 habariwemo n’abo kuri uyu wa 6.
Gratien Hakorimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru