Yanditswe Jan, 01 2022 17:52 PM | 27,545 Views
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bishimira kuba babashije kwinjira mu mwaka mushya wa 2022 barahawe uburenganzira bwo kwizihiza uyu munsi kuko mu mwaka ushize amabwiriza atemereraga abantu guhurira hamwe ndetse na gahunda ya guma mu karere hagamije kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19.
Ku rundi ruhande ariko ngo umwaka ushize wabasigiye isomo rikomeye rirebana no kuzigamira ibihe bibi.
Ku munsi wa mbere utangira umwaka wa 2022, abatuye mu Mujyi wa Kigali barimo guhaha ngo bajye gusangira n'imiryango yabo ubunani; Nyabugogo ni hamwe mu hateraniye benshi baje guhaha.
Nubwo ibiciro byazamutseho gato cyane cyane iby'inyama bitewe n'uko mu minsi mikuru zikenerwa na benshi, ntibibuza ko abantu bahaha kandi ku bwinshi: barishimira ko binjiye mu mwaka mushya.
Umunsi w'ubunani, ni umwe mu ihuza benshi mu bagize imiryango bagasangira, bakishimana, bakungurana ibitekerezo biteza imbere imiryango yabo ari nako bafata ingamba z'ibyo binjiranye mu mwaka mushya. Benshi bahuriza ku kuba abantu bakwiye kumenya kuzigamira ibihe bibi kuko icyorezo cya covid 19 cyerekanye ko igihe icyo ari cyo cyose ibintu byahinduka.
Ku rundi ruhande hari abahitamo kujyana n'imiryango yabo ahandi hantu hatari mu ngo kugira ngo barusheho kwishima birushijeho. Bishimira ko uyu mwaka babonye uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ariko ngo amabwiriza y'ubwirinzi agomba gukomeza.
Abana na bo bishimira ko iyi minsi mikuru baba bari kumwe n'imiryango yabo bityo bakarushaho kuyizihizanya.
Mu ijambo risoza umwaka Peezida wa Republika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yabibukije ko bagomba kubakira ku byagezweho mu mwaka ushize kugirango igihugu kirusheho gutera imbere.
Nubwo mu duce tumwe two mu Mujyi wa Kigali abantu bahahaga ngo babone uko bizihiza ubunani, rwagati mu mujyi ho nta rujya n'uruza rw'abantu rwari ruhari bivuze ko bagiye kwifatanya n'imiryango yabo ibigaragaza agaciro abantu baha iminsi mikuru isoza umwaka.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru