AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikibazo gikomereye Afurika

Yanditswe Oct, 29 2019 08:30 AM | 10,649 Views



Impuguke mu by'ubukungu zisanga ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira hamwe mu gukemura ibibazo birimo ishoramari rikiri hasi mu rwego rw'ubukuzi bw'amabuye y'agaciro kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika mu iterambere ry'ibihugu.

Imibare y'ibigo bifite aho bihurira n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro igaragaza ko 50% by'ayo mabuye aboneka ku isi yiganje ku mugabane wa Afurika, ndetse ko hari ibihugu bimwe na bimwe usanga igice kinini cyabyo gikize ku mabuye y'agaciro y'ubwoko butandukanye.

Visi perezida w'Urugaga rw'abikorera mu muryango wa Afurika y'Iburasiraziba (East African Business Council), Denis Karera, ndetse  n'uhagarariye ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Eric Monga Mumba bavuga ko ubwinshi bw'amabuye y'agaciro ku mugabane wa Afurika ntaho buhuriye n'uko abyazwa umusaruro bitewe ahanini n'ishoramari riri hasi muri uru rwego.

Denis Karera yagize ati ‘‘Ntabwo ibikorwa mu bushakashatsi bw'amabuye n'ubucukuzi bwayo bingana n'amabuye ubwayo ari mu butaka; ntabwo bikorwa nko kumenya amabuye uko angana. Imibare ifatika iri hagati ya 15 na 18%. Nta shoramari rishyirwa mu bushakashatsi, mu gucukura. ‘Guprosesinga’ kuko kugeza uyu munsi iyo urebye neza ubucuruzi bukorwa mu mabuye buri hasi, hari n'ubugikorwa rwihishwa.’’

Na ho Eric Monga Mumba yagize ati ‘‘Byabaye nk'aho ikibazo kizahoraho igihe cyose aho Afurika ari yo ifite amabuye y'agaciro menshi ariko ntagirire akamaro ba nyirayo usibye andi mahanga. Ni yo mpamvu turi hano nk'ibihugu byose bya Afurika yaba Abanyekongo, Abanyarwanda n'abandi; tugomba gukora uko dushoboye tukarwanya icyo kintu tugaha abaturage bacu ku byavuye mu biri munsi y'ubutaka kandi tukabyongerera agaciro kandi tukabicuruza natwe bikatuzamura

Kutagira ishoramari rihagije mu mabuye y'agaciro ngo bituma benshi bakoresha amafaranga azanwa n'abashoramari bo mu mahanga ya kure kubera ko amabanki y'imbere mu bihugu atarizera uru rwego.

Gusa hagenda hashyirwaho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.

Ubu hashize amezi 6 mu Rwanda hatangiye uruganda rutunganya zahabu ku gipimo cyo hejuru ya 90% ari na cyo gifatirwaho ku isoko mpuzamahanga.

Mutunzi Jean de Dieu ukuriye uruganda asobanura ko hashyizweho inganda nk'izi muri Afurika, byagabanya igihombo gituruka ku kugurisha zahabu idatunganyije.

Yagize ati ‘‘Harageze ko tudakomeza kugemurira abanyamahanga imitungo yacu itaratunganywa ngo ijye ku isoko kuriya kuko ndaguha urugero zahabu iragenda ikajya Dubai bakayitunganya ugasanga abayikenye bari nko muri Amerika. Natwe turi ku rwego tuzajya tuyitunganya ive mu Rwanda ihite ijya ku bayikeneye bwa nyuma itarinze guca mu bindi bihugu ngo itunganywe, transport iragabanuka n'ibiciro bikiyongera.’’

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n'inganda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Albert Muchanga, asobanura ko umugabane wa Afurika uzagera ku bukungu burambye ari uko ushyize ishoramari rigaragara mu rwego rw'amabuye y'agaciro cyane ko n'abakuru b'ibihugu bashyigikiye ibi bikorwa.

Yagize ati ‘‘Imwe mu ntego z'isoko rusange rya Afurika ni ukongerera agaciro ibicuruzwa. Niba ubucuruzi Afurika ikorana hagati yayo ari 2% birasaba ko agaciro kabyo kongerwa kandi amabuye y'agaciro azitabwaho cyane, reba nk'ibinyabiziga usanga ibizikoze biva inaha kandi bivanwa mu mabuye y'agaciro.’’

Guhera kuri uyu wa Mbere, i Kigali hateraniye inama y'iminsi 2 ihurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro.

Abayitabiriye baturutse mu bihugu bya Afrika y'iburasirazuba n'iyo hagati.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente asanga kwishyira hamwe kw'ibihugu bya Afurika bishobora gutuma ibibazo biri mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bigabanuka.

Yagize ati ‘‘Kugira ngo inyungu iva mu mabuye y'agaciro tuyibone yose, ibihugu bya Afurika bikeneye kujya hamwe bikareba uko uru rwego rwarushaho kuzamura ubukungu bw'akarere. Ibyo bizashoboka hongerwa inganda, ahacukurwa ariko nanone ibidukikije bikarengerwa. N'ubwo hashyirwaho amasezerano n'inzobere, ni ngombwa kwita ku nyungu ku baturage kandi bigashyirwa muri politiki z'ibihugu.

Iyi nama  ibangikanye n'imurikabikorwa rya serivisi zifite aho zihuriye n'amabuye y'agaciro.

Imibare igaragaza ko ibyo umugabane wa Afurika wohereza ku isoko mpuzamahanga, ibingana na 20% bituruka ku mabuye y'gaciro mu gihe uru rwego rutanga akazi ku bagera kuri miliyoni 12.

Ibi bisobanuye ko hashowe imari ifatika mu bucukuzi no kongerera agaciro aya mabuye ibipimo byazamuka.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #