Yanditswe Mar, 29 2022 08:39 AM | 45,551 Views
Umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre avuga ko yishimira ko amaze imyaka 2 abanza mu kibuga, ikintu avuga ko agiye kucyubakiraho akagera kure hashoboka.
Yabitangaje mu kuganiro cyihariye na RTV Sports, aho yavuze kuba muri APR FC ari amahirwe akomeye ku buzima bwe. Aho yashimangiye ko kuba muri iyi kipe bizamufasha no kwiteza imbere no mu buzima busanzwe.
Mu myaka ibiri amaze abanza mu kibuga muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, Ishimwe Jean Pierre ni umwe mu batumye imara imikino 50 idatsindwa. Kuri we ngo ni intambwe ikomeye yateye, imutegurira kwitwara neza kurushaho.
Mu minsi ishize, uyu munyezamu bigaragara ku maso ko akiri muto mu myaka, yongerewe amasezerano muri APR FC, akaba azarangira muri 2026. Avuga ko aya masezerano yayashyizeho umukono amushimishije ndetse ngo yizeye ko azanamubera ikiraro kimugeza ahandi.
Iyo ari mu kibuga, Ishimwe ngo aba aharanira ko nta gitego cyakwinjira mu izamu rye. Agashimangira ngo nta kipe n'imwe mu Rwanda ajya asuzugura, bikamuha imbaraga zo kwitwata neza.
Ku bijyanye n'Ikipe y'Igihugu Amavubi amaze guhamagarwamo inshuro 2, Ishimwe yavuze ko agiye gukomeza kwitwara neza kugira ngo abe umunyezamu ubanza mu kibuga. Aha akitsa cyane ku kwitwara neza muri APR FC, kuko ari yo yaba isoko yo kwigarurira umwanya wa mbere mu Mavubi.
Yanavuze ko kugira ngo akomeze atere imbere bisaba ko agira ikinyabupfura (discipline) no kumva inama agirwa n'abatoza be.
Yanakomoje kandi ku banyezamu bo mu Rwanda afata nk'icyitegererezo, aho ku ikubitiro yavuze Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Jean Luc Bakame.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru